Urubyiruko rwibukijwe ko arirwo mutungo igihugu gifite

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Mutarama 2023, urubyiruko rusaga 500 rwo muri za Kaminuza zose zo mu Ntara y'Iburasirazuba bateraniye mu Karere ka Kayonza aho bahawe ibiganiro ku muco w'Ubutwari.

Ibi biganiro byitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano. Gen. Kabarebe James, Guverineri w’Intara y'Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, Abayobozi b’Uturere, inzego z’umutekano n’abandi.

Guverineri yabwiye uru rubtiruko ko iki ari igihe cyo kwizihiza, kuzirikana, kwishimira no kubahiriza ibyo intwari z'uRwanda zagezeho.

Yifashishije ijambo rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wagize ati “Rubyiruko rwacu, ni mwe duhanze amaso mu gukomeza ubudatsimburwa bw’Abanyarwanda mu binyejana biri imbere…”, Guverineri CG Gasana yasabye urubyiruko gufata iya mbere mu gukomeza gusigasira ibyagezweho no guharanira ko iri terambere rikomeza.

Gen. Kabarebe James yabwiye urubyiruko rwo muri Kaminuza zo muri iyi Ntara ko amateka u #Rwanda rwanyuzemo rukagera aho rugeze ubu, byatewe n'uko abanyarwanda baranzwe n’ubutwari bwubakiye ku ndangagaciro z'ubwitange,gukunda Igihugu,ubushishozi, kuba intangarugero.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen. Kabarebe yabwiye urubyiruko  rwo muri za Kaminuza, ko rufite umwenda wo gukomeza gusigasira ubutwari bwaharaniwe n’abanyarwanda n'Ingabo za RPA Inkotanyi, u #Rwanda rukaba ruri aho rugeze ubu. Yagize ati "utihaye ka gaciro ukaguma uri ikimoteri aka gaciro tuvuga, tubona uyu munsi ntabwo twakabaye tugafite, ni intambara, ni urugamba, umutungo kamere ni mwebwe, ni abantu ariko abo bantu barimo bubakwamo ubuziranenge, ubwo buziranenge abe aribwo mushyira imbere kugirango ubutwari bw'u Rwanda bukomeze n'agaciro kacu gakomeze kazamuke".  

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yasabye urubyiruko rwo muri za Kaminuza zo muri iyi Ntara kurangwa no gukora ibikorwa byiza, bihebuje &bifitiye umuryango n'igihugu akamaro; abibutsa ko no mu bihe bikomeye u #Rwanda rwanyuzemo, rwagobotswe n'Intwari zarwitangiye zitizigama. Yabwiye urubyiruko rwo muri za Kaminuza ko muri iki gihe igikorwa cy'#ubutwari gishobora kugaragarira mu byiciro byose by'imibereho y'abantu n'Igihugu, haba mu kugiteza imbere,imibereho myiza, ubumenyi n'ikoranabuhanga,..abasaba kurangwa no kwitanga, kuba intangarugero muri byose

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yasabye urubyiruko rwo muri Kaminuza zo muri iyi Ntara, ko ibiganiro nk'ibi n'ubumenyi bahabwa mu mashuri babikuramo amasomo abafasha kugira uruhare mu kubaka Igihugu gishingiye ku bumenyi nk'uko biri mu Cyerekezo 2050.

Ibi biganiro birimo guhabwa urubyiruko rwo muri za Kminuza, ni kimwe mu bikorwa byateguwe cyumweru cy'#Ubutwari mu Ntara y’Iburasirazuba cyatangiye kuwa 25 Mutarama 2023

Back