Urubyiruko rweretswe amahirwe rufite rusabwa kuyabyaza umusaruro

Urubyiruko rugera kuri 700 rurimo urwiga mu mashuri yisumbuye na Kaminuza, ururi mu nzego z’ubuyobozi n’abahagarariye abandi rweretswe amahirwe adasanzwe rufite arimo ari mu buhinzi n’ubworozi ndetse no kuba rwaravukiye mu gihugu kitarimo ivangura, rusabwa kuyabyaza umusaruro.

Aya mahirwe bayerekewe mu ihuriro ry’urubyiruko 700 rimaze iminsi ine riri kubera mu ishuri rya ES Kayonza Modern riri mu Murenge wa Nyamirama, ryahuje urubyiruko rw’abakorerabushake, abari mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko n’abandi.

Muri iri huriro bigishijwe indangagaciro zikwiriye umuyobozi, kwikemurira ibibazo bikibabangamiye, uruhare rwabo mu gukunda Igihugu no kugiteza imbere, banerekwa amahirwe ari mu nzego zitandukanye bakwiriye kubyaza umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, yavuze ko impamvu y’iri huriro ari ugufasha urubyiruko kumenya amahirwe anyuranye Igihugu cyabashyiriyeho n’uko bayabyaza umusaruro mu rwego rwo kwirinda ubushomeri bwugarije bamwe muri bo no kwiteza imbere.

Ati “Hari amahirwe anyuranye Igihugu giha urubyiruko cyane cyane nko guhabwa amahirwe yo kujya mu nzego zinyuranye zifata ibyemezo, gusa na bo bagomba kuba hari ubumenyi bafite. Hari imishinga ifasha urubyiruko mu buhinzi n’ubworozi, uko bakoresha neza imbuga nkoranyambaga, uko barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.’’

Umuyobozi w'Akarere Nyemazi John Bosco yavuze ko muri aka Karere hari imishinga 480 iri mu buhinzi n’ubworozi aho aho hose bakeneye kugaragaza imishinga yabo kugira ngo ifashwe mu kwagurwa no guhabwa inkunga.

Umutoni Uwase Diane witabiriye iri huriro aturutse mu Murenge wa Rwinkwavu, yavuze ko amahirwe bafite batabyaza umusaruro yamenye ari ayo mu buhinzi n’ubworozi ndetse no kuba baravukiye mu gihugu kitarimo amacakubiri nk’ayo ababyeyi babo bakuriyemo.

Ati “Ubu twe turiga nta muntu utuvangura mu ishuri, turiga nta nta masasu cyangwa ubundi bwicanyi twumva, ayo yose ni amahirwe dukwiriye kubyaza umusaruro ariko twe twabifataga nk’ibintu bisanzwe. Uyu munsi rero tugiye guhinduka dutangire dutekereze byagutse.’’

Asoza iri huriro, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimye uruhare urubyiruko rugira mu bikorwa by'iterambere. Asaba abaryitabiriye gusangiza abandi amasomo bahigiye, gukomeza guharanira kuba umwe, kwirinda ibibarangaza, kugira indangaciro no gukoresha neza amahirwe bafite bakiteza imbere.

Uru rubyiruko rwahuguwe mu minsi ine ruhabwa ibiganiro byateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ingabo n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Back