Umurenge wa Karama wo mu Karere ka Nyagatare niwo wahize indi mu bukangurabaga bw’umudugudu utarangwamo icyaha.

Umurenge wa Karama wo muri Nyagatare niwo wahize indi mirenge yo muri iyi Ntara mu bikorwa by'indashyikirwa byo kurwanya ibyaha binyuze mu bukangurambaga bugamije umutekano no kugira umudugudu utarangwamo icyaha “Crime Free Village”.

Mu muhango wo gushyikiriza ishimwe Imirenge yitwaye neza wabaye kuri uyu wa 02 Nyakanga 2021, uyu Murenge wa Karama washimiwe kuri gahunda yashyizweho ya Radio y'Umudugudu yifashishwa mu gusakaza amakuru ahantu hose, akumvwa na buri wese bidasabye ko abantu bahurizwa mu nama cyane cyane muri iki gihe guhuza abaturage benshi bitarimo gukorwa mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Guverineri w'Intara CG Emmanuel K. Gasana yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije umutekano no kugira umudugudu utarangwamo icyaha bufite uruhare mu kugabanya ibyaha bijya bigaragara muri iyi Ntara, yongeraho ko intego ari ukugira abaturage bafite umutekano n'amahoro".

Ku rwego rwa buri Karere hatoranyijwe umurenge nawo witwaye neza mu bukangurambaga bw'umudugudu utarangwamo icyaha.

Buri murenge wahawe icyemezo cy' ishimwe n'amafaranga ibihumbi magana abiri (200,000Frw) byo kuwufasha mu bukangurambaga.  Umurenge wa Karama wahize iyindi wongerewe igikombe n'imirasire y'izuba izahabwa imiryango 131.

Mu tundi turere, hahembwe Umurenge wa Nasho wo mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Gashanda wo mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Ruramira wo mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ruhuha wo mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gasange Wo mu Karere ka Gatsibo n'uwa Gishari wo mu Karere ka Rwamagana.

Guverineri yashimiye inzego z'umutekano, inzego z'ibanze, abafatanyabikorwa batandukanye barimo Legal Aid Forum, itangazamakuru, amadini n'amatorero, abikorera,.... uruhare bagira muri ubu bukangurambaga hagamijwe kugera ku mutekano urambye wo nkingi y’iterambere.

Back