Udushya two mu mudugudu ntangarugero wa Gakoma mu Karere ka Nyagatare, twahinduye imibereho y'abawutuye
Abatuye mu Mudugudu ntangarugero wa Gakoma, uherereye mu Kagari ka Rwisirabo, Umurenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko guhanga udushya n’imiyoborere myiza y’iyo midugudu byabagejeje ku ibikorwa by’indashyikirwa bihindura imibereho y’abatuye iyo midugudu.
Ibikorwa abawutuye bakoze birimo kurandura burundu ibiyobyabwenge ,kurwanya amakimbirane n’ibindi bikorwa bibangamira umudendezo w’abaturage.
Ubuyobozi bw’Umudugudu buvuga ko mbere y’umwaka wa 2013 muri uwo Mudugudu wabarizwagamo abantu 11 bacuruzaga ikiyobyabwenge cya Kanyaga ariko kugeza bukavuga ko nta kiyobyabwenge gishobora gucuruzwa mu Mudugudu wabo kuko uwakizanamo yahita amenyekana kubera ubufatanye buhari hagati y’abayobozi n’abaturage mu gukumira Ibyaha .
Uyu Mudugudu umaze imyaka umunani nta mwangavu uterwa inda imburagihe. Aha nta mwana wataye ishuri yewe nta n’ugaragara mu mirire mibi. Abaturage ubwabo ni bo bagira uruhare muri izi gahunda.
Umukecuru Agnes Karomba bitiriye “Mama Mudugudu” yiyemeje gutanga inzu ye ihinduka urugo mbonezamikurire.
Ingo 274 zigizwe n’abaturage barenga 1400 bibumbiye mu bimina 21 bifashisha mu kwizigamira ku buryo biborohera kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100%. Muri uwo Mudugudu hashyizweho Inzego zirahariye zirimo imboni z’Umudugudu bakaba barishyiriyeho kandi inzego zidasanzwe zirimo abayobozi b’ingo 62, aho umwe aba ayoboye ingo ziri hagati y’enye n’eshanu.
Umuyobozi w’uyu Mudugudu, Sabiti John Bosco, avuga ko imiyoborere nk’iyi bimakaje kuva mu 2013, yatumye bahashya ibyaha hafi ya byose. Uyu Mudugudu umaze imyaka itatu uhiga indi midugudu yose yo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kugeza ubu, abatuye muri uyu mudugudu bamaze no kwishyura mituweli ya 2025/26, babikesha amatsinda yo kwizigamira.
Meya Gasana Stephen yavuze ko guha umuturage ijambo mu bimukorerwa biri mu byazanye impinduka no guhiga imihigo ihindura imibereho y’abaturage.
Ati” Uriya Mudugudu wa Gakoma ni urugero rwiza rwerekana gushyira mu bikorwa gahunda za Leta , ibikorwa abatuye uriya Mudugudu bakora ni ibishingiye ku bikorwa by’ Umudugudu ntangarugero , mu byo ugomba kuba wujuje hari ibijyanye n’imirire myiza, ibijyanye n’uburere bw’abana ,ingamba zo gucunga umutekano ,hari ibijyanye n’isuku ,uriya Mudugudu witwararitse ibyo byose kugira ngo buri muryango mu Mudugudu ugire ubuzima bwiza.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba kuva muri Gashyantare 2025, hatangijwe ubukangurambaga bw'imidugudu Ntangarugero, iitagira icyaha, iyobowe neza, aho abaturage bumva kandi bagashyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije imibereho myiza, n’iterambere ryabo. Ku ikubitiro hatoranyijwe umudugudu 503 y'icyitegererezo (Umudugudu 1 muri buri kagari), ikazakurikiranwa by’umwihariko buri mezi (6), kugira ngo ibe intangarugero mu guhindura imibereho y’umuturage abigizemo uruhare.