Ubuzima n’umutekano ku kazi: Ishingiro ry’Umusaruro
Ku wa Mbere tariki ya 28 Mata 2025 abasaga 500 biganjemo abayobozi b'inzego za Leta zitatandukanye, ibigo bya Leta, Abikorera, abayobozi ba sendika n' abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bahuriye mu Murenge wa Musha ho mu Karere ka Rwamagana mu kigo gikora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro cya Trinity Metals mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano ku kazi (OSH).
Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabereye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana, byitabiriwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Amb. Christine Nkulikiyinka, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence, Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi.
Mu kwizihiza uyu munsi, hapimwe indwara zitandura hagamijwe kureba uko ubuzima bw’abakozi buhagaze, hasurwa ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Trinity Metals i Musha, ndetse hanagenzurwa uburyo abakora iyo mirimo bitabwaho bijyanye n’ubwirinzi n’umutekano mu kazi.
Minisitiri Amb. Christine Nkulikiyinka agaruka kuri uyu munsi yagize ati “Mu gihe tuzirikana uyu munsi w’ubuzima bwiza n’umutekano ku kazi, ndagira ngo nibutse ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira “Ubuzima n’Umutekano ku kazi: Ishingiro ry’Umusaruro”.
Yashimangiye ko iyi nsanganyamatsiko itwibutsa isano iri hagati yo guteza imbere ubuzima n’umutekano ku kazi n’umusaruro w’abakozi kandi iyo abakozi bamerewe neza banatanga umusaruro mwinshi kurushaho, bityo bikaba ari mu nyungu ya bose.
Minisitiri yanasabye abakoresha n’abakozi mu byiciro byose by’umurimo kurushaho kongera umusaruro bityo n’indi mirimo ikaba yahangwa nk’uko twabyiyemeje muri NST2.