Ubutumwa bwa Guverineri Rubingisa muri ibi bihe by’iminsi mikuru no gusoza umwaka

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yakebuye abashaka gusesagura bishimira iminsi mikuru, abibutsa ko amashuri y’abana ari bugufi kandi ko na nyuma y’iminsi mukuru ubuzima buzakomeza ari nayo mpamvu bakwiriye gukoresha neza umutungo.

Ni mu butumwa yatanze bwo kwifuriza iminsi mikuru myiza ku baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Guverineri Rubingisa yagize ati: “Twe gusesagura, twishime, duhane impano, twisanzure ariko tudasesagura kuko iyo iminsi mikuru irangiye igikurikiraho ni ugusubiza abana ku ishuri no gusubira mu buzima busanzwe. Iyo rero wagerageje gusesagura kubera ko wishimye kuko urangije umwaka, ingaruka urazibona. Ikindi cya kabiri ni igihe bisaba ko abantu bose bashyiramo imbaraga mu kwicungira umutekano nk’Intara yacu nayo birayireba.”

Yakomeje asaba abaturage kwicungira umutekano aho batuye ndetse buri wese akanaba ijisho rya mugenzi we.  Ati:“Yaba ari ho dutuye, aho dukorera yaba ari mu nkengero duhana imbibi n’ibindi bihugu cyane cyane ku mirenge yacu ikora ku bindi bihugu buri muntu abe ijisho rya mugenzi we tunafashe inzego z’umutekano. Mbifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire ku baturage bacu bo mu Ntara y’Iburasirazuba.”

Back