Ubukangurambaga bw’isuku bwitezweho guhindura isura y’Uturere n’Intara
Ubukangurambaga bw’isuku bwitezweho guhindura isura y’Uturere n’Intara
Kuwa Gatatu tariki ya 23 Kanama 2023, muri La Palisse Hotel mu Karere ka Bugesera, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru,ku gusobanura ubukangurambaga bw’isuku burimo gukorwa by’umwihariko mu Karere ka Bugesera bwiswe Smart Bugesera detse no mu tundi Turere tugize Intara y’Iburasirazuba hagamijwe kwigisha umuturage kugira umuco w’isuku no kwimakaza isuku mu mijyi itandukanye igize Uturere.
Guverineri yabwiye abanyamakuru ko ubu bukangurambaga bwatangiriye mu Karere ka Bugesera bukazamara amezi ane; yongeraho ko ubu bukangurambaga buzatuma aka Karere kaba ahantu hacyeye kubera isuku ndetse utundi turere tukahigira guteza imbere isuku.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yavuze ko hashize iminsi 10, hatangijwe ubukangurambaga bugamije gukesha Akarere ka Bugesera muri gahunda yiswe "Bugesera isobanutse Kandi icyeye" (Smart Bugesera).
Yagize ati: " Ati: “ Gahunda ya Leta igamije guharanira kugira u Rwanda rutoshye, rutekanye kandi rufite abaturage bafite imibereho myiza. Turi mu bukangurambaga bwiswe "Smart Bugesera" ni ukuvuga ko dukeneye Bugesera isobanutse kandi icyeye. Aka niko karere katoranyijwe kugira ngo kabe icyitegererezo. Smart Bugesera yaje kugira ngo yihutishe Iterambere nk'ahantu umujyi wa Kigali ushobora kwagukira bityo ko hategerejwe mu buryo bushimishije cyane butanga icyizere cy’iterambere.”
Yavuze ko kandi hakenewe kunoza ibijyanye n'isuku ndetse no kuvugurura inyubako zishaje zitakijyanye n'igihe
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yabwiye abanyamakuru ko ubukangurambaga buzamara amezi ane bugamije guteza imbere isuku n'isukura buzatanga umusaruro uzatuma aka karere kagira icyerekezo.
Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mutabazi avuga ko kandi ibihano byashyizweho n’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera ku batubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwimakaza isuku n’isukura no gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Smart Bugesera’.
Ibikorwa by’ubukangurambaga bya ‘Smart Bugesera’ bimaze iminsi irenga 10, ikaba ari gahunda izamara amezi ane, aho yatangiye mu kwezi kwa Kanama ikazarangira mu Ukuboza 2023. Ubukangurambaga bw’isuku bufite insanganyamatsiko igira iti: “Isuku hose ihera kuri Njye.”