Hatangijwe ubukangurambaga "Turengere Umwana none,Turengere ejo hazaza" bugamije kurengera uburenganzira bw’umwana.
Ku gicamunsi cyo kuwa Kabiri tariki ya 07 Ukuboza 2021, mu Turere tugize Intara y'Iburasirazuba hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurengera umwana.
Guverineri CG Emmamuel Gasana ari kumwe n'Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali Brig Gen. Nkubito Eugène n'abamdi bayobozi bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza mu gutangiza ubu bukangurambaga.
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti: "Turengere Umwana none,turengere ejo hazaza ".
Guverineri CG Emmanuel Gasana yabwiye abaturage ko ubu bukangurambaga buri mu cyerekezo cy'Igihugu cyo kugira abana, urubyiruko rwo mbaraga z'Igihugu kandi zubaka rufite.ubuzima buzira umuze.
."Dufite inshingano zo gutegura umubyeyi kugirango umwana ajye kuvuka afite ubuzima bwiza. Iyo avutse, dufite inshingano zo kumuha indyo yuzuye kugirango akure neza, akajyanwa mu irerero, mu ishuri, akarererwa mu muryango, tukamurinda ubuzererezi n'izindi ngeso mbi. Guverineri Gasana. Yibukije abaturage kwita ku isuku y'abana, kubarinda inda zitateguwe no gusambanya abangavu, imirimo ivunanye, n’ibindi bihungabanya uburengenzira bwabo hagamijwe gutegura neza ejo hazaza kuko iyo abana badakuze neza bigira ingaruka ku gihugu.
Umuyobozi w’Ingabo mu Mtara y'Iburasirazuba n'Umujyi wa Kigali, Brig. Gen. Nkubito Eugène, yabwiye abaturage kokurinda umwana ari inshingano ya buri muryango na buri muntu uwo ariwe wese kandi ko amategeko ateganya ibihano ku batubahiriza uburenganzira bw'umwana."
Ubu bukangurambaga buzasozwa tariki ya 14/12/2021 buzibanda ku bikorwa bitandukanye birimo Urugendo rugufi rwo kwamagana abahohotera abana; ibiganiro, indirimbo, imivugo, ikinamico, ubuhamya, ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye n’imbuga nkoranyambaga.