Rwinkwavu: Hatangiye kubakwa icyiciro cya 2 cy’inzu zizatuzwamo abimurwa ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Mu Murenge wa Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza, hatangiye kubakwa inzu 15 z’icyiciro cya kabiri cy’umudugudu wa Mukoma mu Kagari ka Nkondo, zigamije gutuzwamo imiryango ituye hafi y’ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Izi nzu nshya zirimo kubakwa ku bufatanye bw’Akarere ka Kayonza na sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Rwinkwavu/Bugambira Mines, mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage batuye hafi y’ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, banashakirwa imibereho myiza kurushaho.
Izi nzu zizafasha imiryango izatuzwamo mu buryo burambye, zubatswe mu buryo bugezweho kandi hateganyijwe ibikorwaremezo by’ibanze nk’amazi n’amashanyarazi bizatuma barushaho kugira imibereho myiza.