Rwamagana- Hatashywe ku mugaragaro ibikorwaremezo byo kuhira imyaka byakozwe havugururwa igishanga cya Cyaruhogo

Kuri uyu wa kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020,  Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye fred ari kumwe na Nyakubahwa Masahiro Imai, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Bwana Musabyimana Jean Claude, Umunyamabagana uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bifatanyije n'abaturage ba Rwamagana mu birori byo gutaha ku mugaragaro ibikorwaremezo byo kuhira imyaka byakozwe havugururwa igishanga cya Cyaruhogo. Iki gikorwa kikaba cyabereye kuri Site ya Bugugu nayo iherereye kuri iki gishanga cya Cyaruhogo.

Ibikorwaremezo byatashywe, byatwaye Miliyoni 20 z’am,000,000$ bikaba byaragezweho ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ikigega cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA). Mu bikorwa byakozwe muri uyu mushinga harimo: Kuvugurura ibyuzi 2 byuhira (2 Valley dams) bya Cyimpima na Gashara, Kubaka icyuzi 1 cyuhira gishya (1 new valley dam) cya Bugugu, kubaka umuyoboro ugeza amazi mu mirima (Canal) ufite uburebure bwa Km 23.5 ndetse no guhugura abahinzi b’umuceri hagamijwe kubongerera ubumenyi.

Ibi byuzi buhira (valley dams) uko ari 3 byose hamwe bifite ubushobozi bwo kuhira ku buso buri kuri Hegitari 170 kandi bikazagirira akamaro abahinzi 10,174 bibumbiye mu makoperative 4 akorera ubuhinzi bw'umuceri mu gishanga cya Cyaruhogo. Ibi byuzi byuhira bikaba bizafasha mu kongera umusaruro w'umuceri, kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko ndetse no guhangana n'ihindagurika ry'ikirere.

Guverineri Mufulukye Fred yashimiye umubano mwiza uri hagati y'Ubuyapani n'u Rwanda n’uruhare rwa Leta y'Ubuyapani mu guteza imbere ubuhinzi, cyane cyane mu kongera ubuso bwuhirwa, bikaba bifasha guhangana n'imihindagurikire y'ikirere. Guverineri yavuze kandi ko uyu mushinga wo kuhira imyaka uzafasha kwihaza mu biribwa ndetse no kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi.

Guverineri yavuze ko usibye uyu mushinga watashywe ku mugaragaro uyu munsi, hari n’indi mishinga u Rwanda rufatanyamo n'Ubuyapani igiye iri hirya no hino mu tundi turere, ashimangira ko ibi byose rero tubikesha umukuru w’igihugu cyacu uba wadushakiye inshuti nziza.

Guverineri Mufulukye akaba yasabye abaturage ko mu kwitura Perezida Kagame ibyo abakorera, bagomba gufata neza ibi bikorwaremezo no kubibyaza umusaruro, bityo umusaruro ukiyongera bakiteza imbere. Igishanga cya Cyaruhogo kiri hagati y’imirenge ya Kigabiro, Munyaga, Rubona na Mwulire.

Back