Rwamagana- Guverineri Rubingisa yashimiye Abaturage uruhare bagira mu kwesa Imihigo
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025 Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa n'abayobozi b'inzego z'umutekano bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'abaturage b'Umurenge wa Munyiginya mu nteko rusange y'abaturage iri kubera mu Kagari ka Binunga.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana yashimiye abaturage ku ruhare bagize mu gufatanya n'ubuyobozi n'abafatanyabikorwa mu kwesa Imihigo yahizwe mu mwaka wa 2024/2025, bakaba barakoze ibikorwa byinshi birimo no kwiyubakira ibiro by'Akagari ka Binunga
Guverineri w'Intara yashimiye abaturage ko bitabiriye ku gihe kandi ari benshi no ku bikorwa by'indashyikirwa bakoze bigaragaza kwihesha agaciro, kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere Akarere bikanahindura imibereho y'umuturage.
Ubutumwa abayobozi bagejeje ku batuye Umurenge wa Munyiginya kandi bwibanze ku kubakangurira gutanga ubwisungane mu kwivuza, EjoHeza, kugira imidugudu itarangwamo icyaha, kurwanya ibiyobyabwenge n'ubusinzi, kurwanya igwingira, kugira uruhare mu kwicungira umutekano n'ibindi.