Nyagatare- Hatashywe ku mugaragaro umudugudu wa Shimwa Paul
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023, mu Karere ka Nyagatare, hatashywe ku mugaragaro umudugudu wa Shimwa Paul, watujwemo imiryango 72, ukaba ari umwe mu midugudu itatu yubatswe muri Murenge wa Karangazi. Ni umwe mu midugudu yubakiwe imiryango yimuwe ahakorera Umushinga Gabiro Agri-Bussiness Hub. Izo nzu zubatswe mu Midugudu ya ShimwaPaul, Rwabiharamba n'Akayange mu Murenge wa Karangazi.
Mu Mudugudu wa Shimwa Paul niho iki gikorwa cyo gutaha izi nzu cyabereye, aho imiryango 72 yamaze gutuzwa, indi miryango 240 ikazatuzwa mu Midugudu ya Rwabiharamba n'Akayange. Hari kandi n'indi miryango 73 izimurwa mu Murenge wa Rwimiyaga igatuzwa mu Murenge wa Rwempasha.
Guverineri w'Intara, CG Emmanuel K. Gasana yasabye imiryango yahawe inzu kuzifata neza n’ibindi bikorwa remezo biri muri iyi midugudu; kubana neza no kubahiriza gahunda za leta, yasabye kandi abaturage ba Shimwa Paul guhora ku isonga mu bikorwa bigamije iterambere rirambye.
Mukamuganga Speciose ni umwe mu baturage bimukiye muri uyu mudugudugu wa Shimwa Paul ufite izina rifite amateka afitanye isano na Perezida wa Repubulika, yashimye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yabatuje ahantu heza, nabo biyemeje kuhafata neza biteza imbere.