NYAGATARE: Hasorejwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake

Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo 2025, mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Tabagwe, niho hasorejwe ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCP) ku rwego rw’igihugu.

Ni ibikorwa byasojwe n’umuganda wo gutera ibiti wabereye ku gasozi ka Kayihande kazwiho kuba karakunze kwibasirwa n’inkangu.

Uyu muhango waranzwe no gutera ibiti 9000 witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima; Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence; Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n'abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, n’abandi bayobozi b'izindi nzego z’umutekano, urubyiruko rw'abakorerabushake n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare n'utundi turere two muri iyi Ntara. 

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima; yashimiye urubyuko rw'abakorerabushake uruhare bagira mu guteza imbere igihugu cyane cyane bakoresha imbaraga zabo mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Murabizi ko urubyiruko ari mwe mbaraga z’igihugu kandi zubaka. Gusa iyo izo mbaraga zikoreshejwe nabi zirasenya, niyo mpamvu tubasaba kwita ku iterambere ariko munibuka ko mufite inshingano zikomeye zo guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu."

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Rubingisa, yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by'urubyiruko rw’abakorebushake, avuga yishimiye ko ubuyobozi bwahisemo ko iki gikorwa gisorezwa mu ntara ayobora.

Ati: ‘‘Ndashimira ubuyobozi bwahisemo ko iki gikorwa gisorezwa hano i Gikoba habitse amateka y’igihugu cyacu, rubyiruko rero murasabwa kwigira ku mateka yaranze abayobozi b’igihugu cyacu kuko batanze ubuto bakitangira igihugu.’’

Yavuze ko urubyiruko rw’abakorerabushake ari inkingi y’iterambere ariko rugisabwa kongera kwita ku baturage rubigisha kugira isuku, kubafasha kurya indyo yuzuye, kwirinda kujugunya imyanda mu muhanda, gufasha abana gusubira ku mashuri, kurinda abana b’abakobwa baterwa inda batujuje imyaka y’ubukure, ikindi kandi hano Iburasirazuba mugira amagare menshi mugomba gufasha abaturage gukoresha umuhanda neza bubahiriza ibyapa byo mu muhanda  n’ibindi.

DIGP Ujeneza yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, ashimangira ko iterambere rifatika rigerwaho ari uko habayeho ubufatanye kandi buri wese akabigiramo uruhare. 

Yagize ati: ‘‘Amateka y’igihugu cyacu twese turayazi, niyo mpamvu twahisemo kuza gusoreza hano i Gikoba habitse amateka y’igihugu cyacu. Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake rero hatabayeho ubufatanye bw'inzego zose n'abaturage by’umwihariko urubyiruko rw’Abakorerabushake bafatanya n’abagize inzego z’umutekano.’’

Yakomeje agira ati: “Ibikorwa byanyu birivugira bisobanuye ko igihugu kidafite urubyiruko rufite intego ntaho cyagera. Ni ishema ku gihugu kuba gifite urubyiruko nkamwe rugira uruhare mu iterambere ryacyo, turabasaba kwikihatira gukora ibibateza imbere, imiryango yanyu n'igihugu muri rusange”. 

DIGP Ujeneza yasoje abamenyesha ko Polisi ibashimira imyaka ishize bari mu bikorwa byo kwitanga birimo n’ibyo bakoze bigisha abaturage uko bakoresha umuhanda, imbaraga batanze mu kurwanya COVID-19, mu gihe cya  UCI ndetse n’uruhare bagira mu gukangurira abanyarwanda gukumira ibyaha, kurwanya ibiyobyabwenge no mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage batishoboye.

Bayisenge Eric, umunyamabanga mukuru w’urubyiruko rw’abakorabushake ku rwego rw’igihugu yavuze ko ibikorwa byatangijwe n’urubyiruko bigaragaza umusanzu urubyiruko rugira mu kubaka igihugu, kando ko nk’urubyiruko bafite inshingano zo gukorera igihugu no kugikunda”.

Mu gihugu hose ukwezi kwahariwe urubyiruko rw’abakorerabushake ibikorwa byakozwe byubakiye abatishoboye amacumbi 186, hasanwa agera kuri 354, hubatswe ubwiherero 1191, hasanwa 523, hubakwa kandi uturima tw’igikoni 13,011 haterwa ibiti 361,457, hubakwa ibiraro 4, hanasanwa ibigera ku 4,209 kandi hakaba hazakomeza gukorwa n’ibindi bikorwa nk'ibyo nk'uko bisanzwe muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturarwanda.

Back