Nyagatare- Guverineri Rubingisa yasuye abarinzi b'ibyambu
Kuwa 20 Kamena 2024, Guverineri w'Intara' Pudence Rubingisa ari kumwe n'inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare basuye imboni z'umupaka zikorera ku byambu byose biri muri aka Karere, hagamijwe kuganira nabo ku nshingano zabo zo kurwanya magendu n'ibindi byaha ndetse n'imbogamizi bafite.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko muri aka Karere hari Imboni z'umupaka zisaga 600 zikora ku byambu 102 biri mu Karere kandi ko bashimira umusaruro/ibikorwa byiza bakora kuko bifasha Akarere mu kubungabunga umutekano.
Mupenzi Andre, imboni y'umupaka ikorere mu Murenge wa Kiyombe mu Kagari ka Gataba kimwe na bagenzi be bavuga ko batewe ishema no kwitwa imboni y'umupaka kuko aka kazi kamufashije muri byinshi birimo kwizigamira, kwishyurira abana ishuri n'ibindi.
Guverineri Pudence Rubingisa yashimiye imboni z'umupaka ko bakomeje gukora akazi kabo neza, barwanya magendu, ibiyobyabwenge n'ibindi byaha, abasaba kutirara no kudateshuka ku nshingano zabo, gutangira amakuru ku gihe no kurangwa n'indangagaciro zo kunoza inshingano bakora.