Nyagatare- Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka uruganda rw’amata y’ifu

Kuri uyu wa 15/10/2021 Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana, ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'intara, ubuyobozi bw’akarere ka nyagatare n'abandi bayobozi, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka uruganda ruzatunganya amata y'ifu.

Imirimo yo kubaka uru ruganda mu cyanya cy'inganda cya rutaraka ho mu murenge wa nyagatare izamara amezi 11, rukazajya rutunganya amata angana na litiro 500,000 ku munsi, azaturuka mu turere dutandukanye.

Guverineri yashimiye ubuyobozi bw'uruganda inyange industries rugiye kubaka uru ruganda ku gikorwa cy'indashyikirwa nk'iki mu ntara, kinajyanye n'icyerekezo cy'intara cyo kuba igigega cy'igihugu  cy'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

Guverineri yavuze ko kuba nyakubahwa perezida wa repubulika Paul Kagame yaratanze inzuri mu turere dutandukanye tw’iyi ntara no kuba hari kaminuza yigisha ubworozi no kuvura amatungo ya UR ishami rya Nyagatare ndetse na gahunda ya girinka yashyizweho ari amahirwe akomeye abatuye iyi ntara bakwiye kubyaza umusaruro n'uru ruganda rukabona amata.

Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yasabye aborozi korora by'umwuga bigamije ubucuruzi kuko isoko ry'amata ryagutse, abibutsa ko kugirango bigerweho inzuri zose zigomba gukoreshwa icyo zagenewe zikabyazwa umusaruro.

Mu ntara y’iburasirazuba, habarurwa inzuri zirenga ibihumbi icumi (10,000) ziri ku buso bwa hegitari  zirenga ibihumbi ijana (100,000) n’inka zisaga ibihumbi magana ane. Ubuyobozi bw’intara, uturere n’izindi nzego bwatangiye ubukangurambaga bwo gukangurira aborozi korora inka z’umukamo, guhinga ubwatsi hagamijwe kubuhunika kugirango buzifashishwe mu gihe cy’izuba bityo umukamo udahindagurika.

Back