Ngoma: Hafunguwe ku mugaragaro gare nshya ya Ngoma yuzuye itwaye Miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda

Ku wa Kane tariki ya 08 Kamena 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana MUSABYIMANA Jean Claude ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K.GASANA n’izindi nzego bifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarereka Ngoma ndetse n’abaturage b’aka Karere mu gufungura ku mugaragaro gare nshya Ngoma yubatse mu Murenge wa Kibungo, yuzuye itwaye miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda mu gice cya mbere kigizwe nahajya hategewra imodoka, inzu zikatirwamo amatike naho igihe icya kabiri biteganyijwe ko kizatangira mu minsi iri imbere mu gihe hazaha hamaze kuboneka ikibanza kizubakwamo inzu igeretse biteganyijwe ko izuzura itwaye miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uretse aho imodoka zizajya zihagarara zitegereje abagenzi,hubatswemo n'igaraje ndetse n'ikinamba bizajya bikoreshwa n'abandi bafite ibinyabiziga baturutse hanze. Harimo n'amaduka,ibiro byo gukoreramo n'aho gufatira amafunguro.

Bamwe mu baturage bagaragje akanyamuneza ko kuba bahawe iki gikorwaremezo kizajya kibafasha kubona aho bategera hisanzuye mu gihe aho bari basanzwe bategera hari hatujuje ibisabwa dore ko batabonaga naho kwikinga imvura cyangwa akazuba.

Yanyumviye John utuye mu murenge wa Remera, Akagali ka Nyamagana ati: Iyi Gare iziye igihe kuko aho twajyaga dutegera hari habi cyane ntabwo twabonaga aho kwikinga imvura cyangwa izuba abajura nabo bari benshi mbese wabonaga hari akajyagari ibi byose turabikesha Nyakubahwa Paul Kagame wadutekejeho akatuzanira iyi gare nziza”

Mu butumwa yagejeje kubaturage umuyobozi w’Akarere MAdamu NIYONAGIRA Nathalie ati: “Turashimira  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME “Imvugo ye niyo ngiro”,turamushimira ku bi korwaremezo akomeje guha abaturage bo mu Karere ka Ngoma birimo: Stade nziza ikikije iyi gare dutaha uyu munsi, iyi stade ikaba yarafashije ikipe yacu y’Umupira w’amaguru kubona ahantu heza bakinira,ubu ikipe yacu Etoile de l’Est ikaba yarongeye kubona itike iyizamura mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda,Hotel y’Akarere ka Ngoma “East Gate Hotel” ifasha abaturage b’Akarere ndetse n’abashyitsi muri rusange kubona aho biyakirira heza kandi hagezweho”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Bwana Musabyimana Jean Claude,yashimye umusanzu w’abikorera mu kubaka igihugu kuko kuba igikorwaremezo nk’icyo,bigaragaraza iterambere ry’umujyi wa Ngoma n’Akarere muri rusange yagize ati: “Iki ni igikorwa kigaragaza ubufatanye hagati ya Leta nurugaga rw’abikorera iki gikorwa kizanye iterambere, isuku, ishoramari, akazi ku bahakorera ndetse kiragira nuruhare mu kunoza umutekano muri uyu mujyi kuko kizagabanya abashobora kwitwikira ko gare iri ahantu hatanoze bagakora ubujura”.

Back