NDEGO: Abaturage bishimiye ibikorwaremezo by’amazi n’amashanyarazi bigeye kuzamura imibereho myiza n’ubukungu.
Abaturage bo mu Kagari k’Isangano mu Murenge wa Ndego bemeza ko hari abari barataye icyizere cyo kubaho kuko batagerwagaho n’amazi meza n’amashanyarazi, none ubu barashima Leta y’u Rwanda itarabatereranye.
Ubwo hatahwaga igikorwa cyo kugeza amazi meza ku baturage bo mu Mudugudu wa Kagese ndetse n’amashanyarazi byakozwe muri gahunda y’Ingabo na Polisi mu bikorwa bigirira akamaro abaturage bya 2025 bamwe muri aba baturage bagaragaje ko batajyaga bumva ko bagerwaho n’amazi meza bitewe n’imiterere y’aho batuye.
Ntakirutimana Etienne ni we wemeye ko isambu ye inyuzwamo umuyoboro w’amazi nta kiguzi yatse, ibi yabitewe n’uko yakiriye inkuru nziza y’uko bagiye kubona amazi meza akishimira kuba na we yabigiramo uruhare.
Yakomeje agira ati: “Ibikorwaremezo twagiraga ni amashuri n’amavuriro ariko nta mazi meza twagiraga nta n’amashanyarazi, kuba twarabonye amazi ni ibintu twishimiye cyane.”
Ibikorwa byatashywe birimo umuyoboro w’amazi, ibigega n’amavomero byaje nyuma y’uko akarere gafatanyije na REG bagejeje amashanyarazi muri aka kagari k’Isangano binyuze mu mihigo y’Akarere ya 2024/2025 ndetse ubu hakurikiyeho gahunda yo kugeza amazi meza mu ngo ndetse n’amashanyarazi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko aya mazi azagera ku baturage 3,000, hakiyongeraho ko azanakoreshwa cyane n’ikigo cya GS Ndego II, hakiyongeraho ikigo nderabuzima ndetse n’abandi baturage baturanye n’aba, n’aho taransifo yagejejwe mu Isangano ikazafasha ko igice cyari gisigaye muri Ndego kitabona amashanyarazi ubu nacyo kizaba kiyabonye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Muganga Mubarakh yashimye abaturage ba Ndego, abasaba gufata neza ibikorwaremezo bagejejweho.
Yagize ati “Turabibutsa kubungabunga ibikorwa nk’ibi bibafitiye akamaro bya buri munsi kandi mukarushaho kurangwa n’ubufatanye kandi tukibuka ko kugira umutekano ari ingenzi, kandi urugamba rwo kugera ku iterambere ry’abaturage bacu bose rurakomeje”
Iki gikorwa cyo kugeza amazi meza ku baturage ba Ndego mu Isangano cyarangiye gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 147.