Minisitiri yasuye Akarere ka Bugesera ashima intambwe mu iterambere aka Karere kagezeho

Minisitiri 'Ubutegetsi bw'Igihugu, Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney n'abandi bayobozi bari kumwe banasuye ubworozi bw'inka zorojwe abaturage batujwe mu mudugudu w'Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera. Uyu mudugudu watujwemo imiryango yari ituye mu manegeka, mu birwa bya Mazane na Sharita areba uko zitabwaho, n'uburyo zirimo gufasha mu guteza imbere abazihawe.
Aba bayobozi banakoranye inama n’abayobozi mu byiciro bahagarariye abandi kuva ku rwego rw’umudugudu (Opinion Leaders), baganira nabo. Umuyobozi w’ Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Ntara y’Iburasirazuba yagarutse ku byaha bigaragara cyane Karere ka Bugesera, asaba abo bayobozi ko bakumira ibyo byaha, kugira ngo abaturage babeho batekanye.
Guverineri CG Emmanuel Gasana yavuze ko iterambere rigaragara mu Karere ka Bugesera n'indi mishinga mini irimo gukorwa bazaniwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bigaragaza ko aka Karere mu gihe cya vuba kazaba ari irembo ry'isi yose (Ikibuga Mpuzamahanga, Kaminuza y'ubuhinzi (RICA), Umudugudu w'icyitegererezo, Imihanda ,…)
Guverineri yibukije abayobozi ko inshingano zikomeye bafite ari ukugira umuturage utekanye, uteye imbere kandi ufite imibereho myiza, no kuzamura imyumvire y’abaturage kuri gahunda za Leta.
Minisitiri atangira kuganira n’abari mu nama, yatangiye ababwira ko ku cyivugo cy’Abakeramurimo ba Bugesera, baramutse babishimye bakongeraho imvugo igira iti "ubumwe bwacu ni zo mbaraga zacu".  ati "Ibyo dukora byose tuzirikane ko ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu, kuko ibyo bizafasha mu kurwanya ba bandi batifuriza Abanyarwanda ibyiza, bagahora bifuza icyagirira u Rwanda nabi".
Minisitiri Gatabazi yabwiye abo bayobozi ko ubu Akarere ka Bugesera kitwa Ubudasa, izina rijyana n’uko ubu iterambere rimeze muri ako Karere ndetse n’icyerekezo cy’iterambere ry’ako Karere. Yabibukije ko mu 2017 hari ibyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye Abanyabugesera ubwo yari aje kubasaba kumushyigikira mu matora, asaba abayobozi mu nzego zose muri aka Karere ko nibakora ibyo bakora byose bajya bazirikana ko barimo gufasha Perezida wa Repubulika kugeza ku baturage ibyo yabemereye. 

Ati “Niba ushinzwe ibijyanye n’amazi cyangwa umuriro mu Karere, abaturage bakaba batabifite ntugasinzire, n’abandi bakora imirimo itandukanye babifate batyo".
Mu bindi Minisitiri yasabye aba bayobozi ni ukugira uruhare mu gutanga serivisi zinoze cyane cyane muri serivisi z'ubuzima, gukemura ibibazo by'abaturage no kuzamura imyumvire y'abaturage no kubereka uruhare rwabo mu bibakorerwa, ndetse no gukomeza ubukangurambaga mu baturage bakubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid19.
Mu gusoza uruzinduko rw'iminsi itatu yagiriraga muri iyi Ntara, hifashishijwe ikoranabuhanga rya "Video Conference na Webex", Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney yakoranye inama n' ubuyobozi bw'Intara n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara, Biro ya Njyana, Komite Nyobozi z'Uturere, abayobozi b'amashami mu Turere n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge yose.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose ya Bugesera ndetse na bamwe mu bayobozi b’imidugudu n’abahagarariye urugaga rw’abikorera muri aka Karere bemereye Minisitiri ko bagiye gukora batizigamye mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage no guteza imbere Akarere.
 

Back