Minisitiri w'Intebe yasuye imishinga y’iterambere mu Ntara y’Iburasirazuba
Kuva ku wa Gatanu tariki ya 08 Kanama 2025, Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yatangiye uruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba hagamijwe gusura imishinga yiterambere irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi n’inganda mu Turere twa Kirehe na Nyagatare
Ku ikubitiro, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasuye ahakorerwa umushinga wo kuhira hakoreshejwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba uherereye mu kibaya cya Nasho, mu Kagari ka Cyambwe mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.
Minisitiri w'Intebe ari kumwe n'abandi bayobozi, yasobanuriwe uburyo abatuye mu Kibaya cya Nasho bamaze gutera intambwe mu iterambere kubera uyu mushinga wo kuhira imyaka i musozi. Uyu mushinga wo kuhira imyaka wa Nasho, ufite ikoranabuhanga rituma huhirwa imyaka kuri kuri hegitari 1,173.
Abahinzi bahinga muri iki cyanya cyuhirwa babwiye Minisitiri w'Intebe ko kuhira byatumye umusaruro wiyongera ku buryo bugaragara, aho mbere umuntu wezaga ibigori byinshi yezaga toni 1.5 kuri Hegitari, ubu umusaruro kuri hegitari ungana toni 6.2 ndetse ngo hari n'abageze kuri toni 9 kuri hegitari imwe.
Minisitiri w’Intebe Dr.Justin Nsengiyumva “yasabye aba bahinzi gukoresha neza iri koranabuhanga kugira ngo bongere umusaruro. Yanashishikarije urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi mu buryo bufatika.”
Aba bahinzi bashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu mushinga wateje imbere imibereho yabo mu buryo bugaragara.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin yanasuye yasuye icyanya cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gatsibo, (Gabiro Agribusiness Hub) kimaze guha akazi abaturage basaga ibihumbi bitandatu.
Uwo mushinga Gabiro Agribusiness Hub, ukorerwa kuri hegitari zisaga ibihumbi 16, ukaba ukora ku mugezi w’Akagera uhuza u Rwanda na Tanzania.
Minisitiri yanasuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Rwabiharamba, mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, ugizwe n’inzu 120, watujwemo abari batuye ahari Agribusiness Hub.
Mu Karere ka Nyagatare kandi, Minisitiri w’Intebe kandi yanasuye Uruganda rw’amata y’ifu ndetse n’uruganda rw’amakaro.