Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasuye imishinga y'ubuhinzi mu Karere ka Kirehe
Ku wa Gatanu tariki ya 10 Mutarama 2020, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasuye ibikorwa by’iterambere mu Karere ka Kirehe birimo; umushinga wo kuhira imyaka imusozi mu kibaya cya Nasho, ikigo mbonezamikurire (ECD) cya Cyambwe mu Murenge wa Nasho n'icyanya cyuhirwa cya Mpanga ndetse n'ibitaro bya Kirehe
Nyuma yo gusura iki kigo mbonezamikurire giherereye mu mudugudu w'icyitegererezo wa Nasho no kuganira n'abarimu n'abahagarariye ababyeyi baharerera, Minisitiri w'intebe Dr. Ngirente n'abandi bayobozi bari kumwe muri uru ruzinduko bateye ibiti by'imbuto ziribwa muri uyu Mudugudu.
Minisitiri w'Intebe yasobanuriwe uburyo abatuye mu Kibaya cya Nasho mu Karere ka Kirehe bamaze gutera intambwe mu iterambere kubera umushinga wo kuhira imyaka i musozi.
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald avuga ko imibereho y'aba baturage yahindutse ndetse n'umusaruro uriyongera ku buryo bugaragara iyo ugereranyije n'uko bari babayeho mbere y'uko uyu mushinga utangira kuko aka gace kakundaga kwibasirwa n'izuba ryinshi rikica imyaka yabo.
Yasobanuriwe kandi uburyo abari batuye ahashyizwe uyu mushinga bubakiwe umudugudu w’icyitegererezo wa Cyambwe, aho bava bahinga imirima yabo iri muri uyu mushinga wo kuhira i musozi
Dr Ndambe Nzaramba, Umuhuzabikorwa w'uyu mushinga wo kuhira i musozi mu kibaya cya Nasho yavuze ko byazamuye umusaruro ku buryo bugaragara aho umuntu wezaga ibigori byinshi yezaga toni 1.5 kuri Hegitari ubu umusaruro kuri Hegitari ungana toni 5.5, ndetse ngo hari n'abageze kuri toni 9”
Minisitiri w'intebe Dr Edourd Ngirente yasabye abayobozi gukomeza kwegera abaturage, kugirango abaturage bose bahinga bajye bakoresha ifumbire, bahingire ku gihe kugirango bikomeze kubateza imbere ntawe usigaye inyuma.