Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagiriye uruzinduko rw'iminsi ibiri mu Ntara y’Iburasirazuba

Kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2023, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y’Iburasirazuba, aho yasuye ahubakwa ibikorwa by'umushinga w'icyanya cyagutse cy'ubuhinzi bugezweho/Gabiro Agribusiness Hub n'Umudugudu w'Icyitegererezo wa Shimwa Paul mu Murenge wa Karangazi, umwe mu midugudu 3 uherutse gutuzwamo imiryango 72. Karere ka Nyagatare. Uyu mushinga ukaba ugamije kongera ishoramari mu buhinzi, hongerwa ibihingwa byoherezwa mu mahanga.

Uru ruzinduko kandi rwanitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye barimo; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Bwana Musabyimana Jean Claude, Minisitiri ushinzwe imirimo y' inama y' abaministiri, Madamu Mpambara Ines, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Bwana TUSHABE Richard; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ildephonse Musafiri; Guverineri w’Intara CG Emmanuel Gasana n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Ku munsi wa kabiri w'uruzinduko yagiriraga mu Ntara y'Iburasirazuba, Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yasuye icyanya gihingwamo ibiti by'imbuto ziribwa mu Karere ka Kayonza. Uyu mushinga watewe inkunga na leta y’u Rwanda wo gutera ibiti by’imbuto ku buso bwa hegitari 1,337 mu mirima yo mu mirenge ya Kabarondo na Murama mu Karere ka Kayonza, n’igice cyo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma ahatewe ibiti ibihumbi 440 bivangwa n’imyaka.

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yashimiye abaturage bo mu mirenge ya Murama na Kabarondo bahinze ibiti by’imbuto mu mushinga wa KIIWP abizeza ko bazabafasha kubashakira isoko ry’imbuto ubwo zizaba zeze.

Uyu mushinga watangiye ari ugutera ibiti gusa, uba hakaba hariyongereyemo kuhira imyaka ku buryo bworoheje nyuma yo gutunganya amatarasi y’indinganire kuri ubu butaka.

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yasuye ishuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro (IPRC Ngoma) maze asaba inzego zitandukanye gufasha abanyeshuri biga muri aya mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro kubona aho bashobora kwimenyereza umwuga.

Amasomo y'ubwubatsi, ububaji, ubukanishi bw'ibinyabiziga, ibijyanye n'amashanyarazi,amahoteli n'ubukerarugendo ni amwe mu masomo atangirwa kuri iri shuri rikuru ry'imyuga n'ubumenyingiro rya IPRC Ngoma.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Irere Claudette avuga ko hari imbaraga zigiye kongerwamo mu bijyanye no gufasha aba banyeshuri.

Abanyeshuri basaga 1600 ni bo biga muri IPRC Ngoma, umubare munini w'abanyeshuri bahiga ni abiga amasomo y'ubwubatsi.

Back