Minisitiri Prof Shyaka yashimye imikorere y’ibyumba ntangamakuru mu murenge wa Sake
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, inzego z’umutekani n'abandi bayobozi mu nzego zitakanye basuye icyumba ntangamakuru cy'ikigo Nderabuzima cya Rukoma, n'icy'umudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Rukoma,Umurenge wa Sake mu Karere ka Ngoma.
Ni icyumba kibarizwamo amakuru yose y’urwo rwego, haba umudugudu, mu bigo nderabuzima no mu mashur muri uyu Murenge wa Sake.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Rukoma Sr Godeberthe Uwimana yabwiye Minisitiri Prof. ashyaka ko icyumba ntangamakuru kuri iki kigo gikubiyemo amakuru areba ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, imibare y’abaturage bivuje mu kwezi gushize, indwara zahagaragaye cyane,Abajyanama b’ubuzima,..
Soeur Godeberthe Uwimana uyobora ikigo Nderabuzima cya Rukoma: "iki cyumba ntangamakuru kitarajyaho, twakoraga dusa nk'aho dusinziriye kubera kutagira amakuru,aho cyagiriyeho indwara n'ibindi bibazo birebana n'ubuzima byarakemutse, indwara zaragabanyutse kuburyo bugaraga"
Soeur Uwimana yavuze ko ubu ku baturage 28479 bagana Centre de sante ya Rukoma bo mu Tugari twa Rukoma,Gafunzo, Kibonde,Nkanga amakuru arebana n'ubuzima bwabo n'indwara zikunda kuhagaragara n'ibindi bibazo baba bayafite bikabafasha gushyirsho ingamba zo guhangana n'ibyo bibazo.
Icyumba ntangamakuru cy'umudugudu kibarizwamo amakuru yose ajyanye n'Imihigo yawo, ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage baho, ingo zifitanye amakimbirane, abana bataye ishuri, abagaragaraho ubusinzi, ingo zitoroye n’ibindi byinshi biguha ishusho rusange y’uyu mudugudu.
Umuyobozi w'Umudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Rukoma mu Murenge wa Sake, Habarurema Jean Marie Vianney yasobanuriye Minisitiri Prof. Shyaka ko icyumba ntangamakuru cy'umudugudu wabo kibafasha gukurikirana no kumenya ibibera mu mudugudu wabo bikanaborohereza gukemura ibibazo bigaragaye.
Ibi byumbantangamakuru bigaragara no mu bigo by’amashuri aho usangamo imibare igaragaza abana bataye ishuri, ababyeyi babo ndetse naho baturuka; imibare y’abana basibye muri icyo cyumweru,Imitsindire y’abanyeshuri n’ibindi,ibi bigafasha ubuyobozi n’abarimu gukurikirana hakiri kare abana batarata ishuri kandi bakanafata ingamba no ku bindi bibazo biba byagaragaye.
Minisitiri Prof. Shyaka yashimiye abayobozi mu nzego zitandukanye muri uyu Murenge wa Sake no mu Karere ka Ngoma ku dushya twinshi (innovations) tugaragara muri aka Karere kandi dutanga umusaruro abasaba kwifashisha utu dushya mu gukemura ibibazo abaturage bafite kuko umutekano wuzuye ujyana n'umutekano w'imibereho myiza.