Minisitiri Prof. Shyaka Anastase abayobozi gukura isomo muri Jenoside yakorewe abatutsi bagaharanira ko abayobozi n’abakozi baba ipfundo ry’imiyoborere.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 8 abari abakozi ba Perefegitur a na za Suoperefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Mata 2019, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye abayobozi gukura isomo muri Jenoside yakorewe abatutsi bagaharanira kugera ku nshingano aho abayobozi n’abakozi aribo pfundo ry’imiyoborere.
Minisitiri Prof Shyaka yavuze ko iyi ntara yabaye igicumbi cy'amateka meza, imiyoborere myiza, imikorere myiza, ubupfura mu bantu, n'ubunyarwanda nyabwo mu mpera z'imyaka ya za 50 (1959) mu nkubiri y'amashyaka yazanye n'amacakubiri, yatinze kuyakira kubera abayobozi beza n'ubwo bitaje kurama. Minisitiri yibukije ko amateka kandi agaragaza ko iyi ntara yanabaye indiri y'amahano mu rwego rw'imiyoborere, kuko yabayemo abayobozi nka Burugumesitiri Gatete n'abandi bagize uruhare mu gutegura no gukora jenoside.
Minisitiri yavuze ko kuba hibutswe abakozi bakoreraga Perefegitura na za Superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba bigahurirana n’umunsi mu rwego rw’Igihugu ari umunsi hibukwa Abanyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari umurage wibutsa isano y’umuturage n’umuyobozi, aho umuyobozi afite inshingano zo gukorera umuturage agaharanira kumuteza imbere ariko mu gihe cya Jenoside abayobozi babi nka Semanza wayoboraga Komine Bicumbi,Gatete wayoboraga Komini Murambi n’abandi babiteshutseho. Yashimiye ingabo za RPF Inkotanyi zahagaritse Jenoside ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul none ubu Igihugu kirahari kandi u Rwanda rukaba rukomeye ari naho dukura isoko yo Kwibuka twiyubaka.
Muhoza Liane Mutaganzwa wavuze mu izina ry’Imiryango y’Abakoreraga Perefegitura na Superefegitura byahujwe bukaba Intara y’Iburasirazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashimiye Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda yashyizeho Politiki y'amahoro ubu bishimira nk'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yahimiye kandi ubuyobozi bw’Intara bukomeza gufata mu mugngo abarokotse bo mu miryango yari abari abakozi, aho kugeza ubu mu bantu 19 bamaze kumenyekana bari abakozi bazize Jenoside, imiryango 11 yahawe inka.
Guverineri yavuze ko bibabaje kuba Abakozi ndetse n’abayobozi barishwe n’abo bakoranaga, n’abo bahaga serivisi. Yasabye abakozi ku rwego rw’Intara n’Abakozi b’Uturere tugize Intara y’Iburasirazuba, kub turi aha twibuka tubikuremo amasomo yo guharanira buri gihe icyiza, ibyo dukora buri gihe duharanire ko nta vangura rigaragar haba mu kazi, bibe mu nyigisho zacu za buri munsi. Yasabye Abayobozi n’Abakozi kubera intangarugero abo bayobora, bagaharanira ko umuturage ababonamo ishusho y’ubunyarwanda aho kubabonamo amoko, kandi ibyo bigashingira ku bikorwa byabo.