Kwibohora31: Hatashywe Isoko rya Rwamagana

Kuri uyu wa 04/7/2025 Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Hon. Pudence Rubingisa ari kumwe n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere bifatanyije n'Ubuyobozi bw'Akarere n'Abaturage b'Umujyi wa Rwamagana mu gikorwa cyo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 31 no gutaha ku mugaragaro Isoko rya Rwamagana.

Guverineri yibukije abaturage ko imyaka 31 ishize Igihugu kibohowe, ko ari umwanya wo kwishimira ko ubu dufite Igihugu gifite intego kandi kidukunda no kuzirikana ko intambara y'amasasu yarangiye, dusigaranye iyo kwiteza imbere kandi ko dufite inshingano zo kwihutisha iterambere buri wese abigizemo uruhare.

Umuyobozi w'Akarere Mbonyumuvunyi Radjab: Mu gihe twizihiza imyaka 31 yo Kwibohora kw'Igihugu cyacu, turashimira ababigizemo uruhare bose barimo n'Ingabo za RPA Inkotanyi zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu tukaba dufite umutekano, ubwisanzure n'agaciro nk'abanyarwanda.

Nyuma y'urugamba rwo Kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho gahunda nyinshi zigamije kwihutisha iterambere no kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y'Umunyarwanda.Ibyagezweho ni byinshi ariko buri wese afite inshingano muri rugendo rwo kwigira no kwihutisha iterambere. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yaduhaye icyerekezo ari na yo mahitamo y'Abanyarwanda yo Kuba umwe, Kubazwa inshingano no gutekereza byagutse.

Icyiciro cya mbere cy'iri soko kirangiye rifite ubushobozi bwo gucururizwamo n'abasaga 1,126, rikaba rirangiye ritwaye asaga miliyali 2.871 z'amafaranga y'u Rwanda

Back