KU RWIBUTSO RWA NTARAMA HASHYINGUWE MU CYUBAHIRO IMIBIRI 25 Y’ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Rwibutso rwa Ntarama hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 25 yabonetse mu mirenge ya Ntarama, Nyamata na Mayange.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama cyitabirwa n’Abayobozi mu nzego zitandukanye; iz’umutekano, Intumwa za Rubanda, Abayobozi b’Amadini n’Amatorero ndetse n’inshuti za Bugesera.
Uwera Grace warokokeye i Ntarama wahagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro ababo, yashimiye Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda yo Kwibuka no gushyingura mu cyubahiro abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe.
Yagize ati: “Njyewe ubwanjye nabonye imibiri y’abanjye bagera kuri barindwi (7): Papa wanjye, Mama umbyara, masenge, mubyara wanjye n’abana be batatu (3). Ni intimba ikomeye cyane ariko turashima Imana ko twabyakiriye. Twabonye ko iyo umuntu abonye uwe, ibintu bisubira inyuma, ariko uko agenda abivuga arushaho gukira, tukumva rero iki gikorwa [Kwibuka] kizarushaho gukomeza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi biciwe i Ntarama n’ahandi, yavuze ko Urwibutso rwa Ntarama ari indangamateka n’igihamya cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Uru Rwibutso [Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama] ni indagamateka yacu, kandi ni igihamya ndakuka cya Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama n’ahandi. Ni intwaro rero ishegesha abakigoreka amateka bakanahakana Jenoside.”
Visi Perezida wa Ibuka, Ndizihiwe Blaise, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kudaheranwa n'agahinda. Yashimiye kandi Ubuyobozi bw'Igihugu bwashyize imbaraga mu kugarurira ikizere cyo kubaho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa, wifatanije n'abaturage ba Bugesera Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri yabonetse, yagaragaje ko Kwibuka Jenoside ari imbaraga zikomeye ku banyarwanda zituma dukanaharanira ko itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni inshingano zacu nk’abanyarwanda kuko dukomeza no kuvomamo amasomo mu mateka mabi twanyuzemo, ariko bikanaduha n’imbaraga zo gukomera ku gihugu no ku kuri kwacu, ndetse tukanaharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi yaba mu Rwanda cyangwa n’ahandi ku Isi.”
Imibiri 25 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Mirenge ya Ntarama, Mayange ndetse na Nyamata, yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, rusanzwe ruruhukiyemo abarenga 5000, barimo abasaga 3000 biciwe kuri Kiliziya ya Ntarama, mu Murenge wa Ntarama.