Kirehe- Guverineri Rubingisa yasabye abarezi kutazasubira inyuma mu gutsindisha

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yasabye ubuyobozi bwaba ubw’Akarere, abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarezi barerera muri aka karere kongera imbaraga mu byo bakora, bakigisha abanyeshuri neza, bafite intego yo kuzatsinda neza cyane mu myaka iri imbere, nk’uko byagenze mu mwaka ushize wa 2024-2025.

Ibi Guverineri Rubingisa yabigarutseho kuri uyu wa 08 Nzeri 2025, ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cya mbere cy’amashuri y’umwaka wa 2025-2026. Ni igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Mahama ku rwunge rw’amashuri rwa Paysannat L,E.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimiye ubuyobozi bw’iri shuri, abanyeshuri n’abarimu k’uko bitwaye mu mitsindire y’ibizamini bisoza umwaka ushize, by’umwihariko, mu byiciro bisoza amashuri abanza(PL) n’icyiciro rusange(S3) kuko batsinze neza cyane.

Yagize ati: “Mwatsinze neza, mu cyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye. Ni ikigaragaza ko abanyeshuri mufite ikinyabupfura, mudasiba ishuri, mwumvira abarimu, mwumvira ababyeyi kandi mwirinda ibishuko. Nk’abanyeshuri uruhare rwanyu ni urwo kandi mwabikoze neza cyane. Abarimu banyu baba bafite ubwitange burenze, umwanya, gutegura ibyigwa gukurikirana uwarwaye babaha ubumenyi, kugira ngo mutsinde. Hatari abarimu ntabwo ibyo mwabigeraho. Abarimu mwese turabashimira cyane.”

Yakomeje asaba ababyeyi na bo kurangwa n’ubwitange bwo gukomeza kwita ku bana kuko abana ni bo ejo bazaba ari abayobozi b’Igihugu, kandi babyaza umusaruro ibikorwaremezo Igihugu kiba cyarabahaye.

Kabarere Hyacinthe, umwarimu wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Paysannat L,E, yavuze ko kugira ngo iki kigo kize mu bigo byitwaye neza ari uko bigishije abanyeshuri neza kandi bita kuri buri mwana. Yemeza ko kuba iki kigo kiri mu bifite abanyeshuri benshi bitabaca intege, ahubwo ko bongera izo bafite mu kugera ku bana bigisha.

Yagize ati: “Twagiye tugerageza kwegera abana, kandi buri mwana tukabasha kumugeraho, n’abana tukabaremamo umwuka wo gufashanya hagati yabo ku buryo usanga bose bafite ubumenyi bwo hejuru. Kuba dufite abanyeshuri benshi ntabwo byatuma tutigisha neza kuko tubacamo amatsinda ku buryo buri mwana umugeraho. Umwaka utaha tuzaba turi mu bambere nk’ibisanzwe.”

Ku kigo cya Paysannat L,E, hatangirijwe igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2025-2026, habarirwa abanyeshuri basaga 11,000, barimo 9,400 biga mu mashuri abanza, mu cyiciro rusange hari abasaga 683 naho mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye hari abasaga 100, hakigisha abarimu bagera ku 176.

Akarere ka Kirehe mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 kaje ku mwanya wa mbere mu Gihugu hose n’amanota 91.3, mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun). Mu mashuri abanza naho Kirehe yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 97.09%.

No mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, Kirehe yaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 95.6%. nyuma y’Akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 96.9%.

Back