Kayonza: Minisitiri Gatabazi na Minisitiri Gasana bitabiriye ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire
Kuri uyu wa 22 Nzeri 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Gasana Alfred, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Mu Ntara y’Iburasirazuba hakomeje kubera igikorwa cy’ubukangurambaga bw’icyumweru bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, aho ba Minisitiri bombi kuri uyu wa 22 Nzeri bitabiriye igikorwa cyo gusezeranya mu ruhame imiryango 45, harimo iyabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Ubwo hasozwaga igikorwa cyo gusezeranya iyi miryango cyakozwe n’umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco, Minisitiri Gatabazi yashimye imiryango yasezeranye ayisaba kubana neza bagamije umuryango muzima.
Yakomeje agira ati: “Mugomba kubana neza mukazabyara abo mushoboye kurera, muzabyare abo mushoboye kwishyurira ishuri, mujye muganira kuri gahunda y’urugo, abana n’izindi gahunda z’urugo muhurize hamwe.”
Minisitiri Gatabazi yakomeje agaruka ku bindi bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda ubu, ati: “Iyo mubona abana b’abangavu babyaye imburagihe mubona bigana hehe? Abana bacu dukwiye kubagira inshuti, ntabwo ari ibintu by’i Rwanda umwana w’imyaka 13 kubyara ntabwo bikwiye, bigomba gucika.”
Munyaneza Joel ni umwe mu baturage basezeranye mu ruhame, amaze imyaka 27 abana n’umugore we mu buryo butemewe n’amategeko,
yagize ati: “Turashima cyane ku bw’iki cyumweru twahariwe none tukaba dusezeranye, ibyo dukorewe bikomoka ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.”
Muri ubu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hari imiryango itandatu yagabiwe inka.