Itangazo rigenewe abanyamakuru: Umwiherero w’abayobozi n’abakozi bo munzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba
Kuwa 28 Kamena 2019
Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2019 kugeza ku cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, Abayobozi basaga 700 baturutse mu Turere n’Imirenge bigize Intara y’Iburasirazuba bazaba bateraniye mu ishuri rya Polisi y'u Rwanda rya Gishari.
Uyu mwiherero w’iminsi 3 wateguwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’Uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA), uzitabirwa n’Abagize komite Nyobozi z’Uturere, abajyanama b’uturere; Abayobozi b’ibitaro, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abayobozi b’amashami mu Turere, Abakozi bashinzwe uburezi mu Mirenge, abashinzwe irangamimerere mu Turere no mu Mirenge, Abakozi bashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Turere no mu Mirenge n’abakozi bashinzwe imibereho myizay’abaturage mu Mirenge baganira ku ntambwe imaze guterwa mu iterambere nyuma y’imyaka 25 uRwanda rwibohoye ndetse n’imbogamizi zikigaragara
Muri uyu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba, Abawuteraniyemo bazungurana ibitekerezo ku mikorere n’imitangire ya serivizi mu nzego zitandukanye byose bigamije inyungu z’abaturage ndetse no gufatira hamwe ingamba zo gukomeza kwihutisha iterambere.
“Uyu mwiherero ni umwanya mwiza wo kuganira ku mikorere n’imikoranire byacu nk’abayobozi begereye abaturage, ibimaze kugerwaho ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu rugendo ruganisha ku iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange hagamijwe imiyoborere itanga impinduka.” Guverineri Mufulukye Fred w’Intara y’Iburasirazuba.
Aba bayobozi bazanaganira ku ngingo zirimo gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1), ingamba zishingiye kuri gahunda z’iterambere z’uturere(DDSs) n’ibindi
.