Inzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba zirimo gushakira hamwe umuti ku kibazo cy’abangavu basambanywa

Ikibazo cy’abangavu basambanywa n’abaterwa inda z’imburagihe mu Karere ka Gatsibo no mu Ntara y'Iburasirazuba muri rusange cyahagurukije Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’Akarere muri rusange kugira ngo hafatwe imyanzuro yihariye.

Mu nama yiga kuri iki kibazo yateranye kuri uyu wa gatandatu, abayitabiriye biyemeje ubufatanye n’inzego zose zibishinzwe mu guhangana n’ingaruka z’iki cyaha no gukumira ko kizasubira aho bakorera.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) Mukamwiza Elevanie avuga ku kibazo cy’abana basambanywa, yagize ati “Nkatwe nk’abagore biratubabaza cyane kubona abana b’abakobwa bahohoterwa, twiyemeje kwegerana n’inzego zose kugira ngo dukemure iki kibazo. N’ubusanzwe dukora ubukangurambaga, ariko noneho tugiye gukora ubukangurambaga budasanzwe.”

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose uko ari 14 igize Akarere ka Gatsibo nabo bafashe icyemezo cy’uko bagiye guhagurikira iki kibazo. Umwe muri bo ni Kavutse Epiphanie uyobora Umurenge wa Rugarama, yagize ati “Mfatanyije n’inzego dukorana, tugiye kwiga ikibazo mu mizi ndetse tunafate n’ababikoze bahanwe, twari dufite abantu 30 (bateye abana inda) tumaze gufata 16, mu byumweru bibiri abandi tuzaba twabafashe.”

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa nabo biyemeje gufatanya n’inzego z’akarere kugira ngo abahohoteye abana bafatwe kandi n’aho bitaraba bigakumirwa.

Muhorana Edward ahagarariye World Vision mu Karere ka Gatsibo yagize ati: “Tugiye guca mu mashuri ariko tunakangurira abaturage gahunda yo kurengera uburenganzira bw’umwana, kugira ngo barwanye iryo hohoterwa.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel yagize ati: “Twaje kugira ngo dufatanye n’akarere hamwe n’ibyiciro byari hano byose nk’urubyiruko, CNF, abayobozi b’utugari n’abandi bose, twese tugamije gufata ingamba zidasanzwe, kugira ngo mu kwezi kumwe Gatsibo izabe yasubiranye ishema ryayo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko iki kibazo gikomeye kuko kuva mu kwezi kwa mbere 2020 kugeza muri uku kwezi kwa Gicurasi abana 776 b’abangavu batewe inda, abateye inda aba bana abafashwe ni 278 abagejejwe imbere y’ubutabera ni 209, abarekuwe ni 69 kuko nta bimenyetso bibashinja, hasigaye 497 batarafatwa.

Back