Intara y’Iburasirazuba n’iya Kagera muri Tanzania ziyemeje korohereza abikorera mu kubyaza umusaruro amahirwe ahari
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’ubw’Intara ya Kagera yo mu Gihugu cya Tanzania biyemeje korohereza abikorera ku mpande zombie kugirango bashobore gushora imari no kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
Mu biganiro byabereye mu Karere ka Nyagatare bigahuza abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba n’abo mu Ntara ya Kagera bagera ku 100, bagaragaje ko ibikorwa byashorwamo imari ku mpande zombi ari ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukerarugendo by’umwihariko abikorera bo mu Rwanda bakaba biyemeje gushora imari mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ni mu gihe abo mu Ntara ya Kagera bavuga ko bafite ubutaka bunini kandi butari bwakoreshwa kuva bubayeho, bityo bakaba basabye Abanyarwanda kuza gushora imari mu buhinzi ndetse no mu burobyi kuko iyi Ntara yihariye 75% by’Ikiyaga cya Victoria. Ikindi bavuga ko muri iki gihe gutera imbere ukora wenyine bigoye ari na yo mpamvu bifuza gufatanya n’Abanyarwanda mu kwiteza imbere ubwabo n’Ibihugu byabo muri rusange.
Umuyobozi w’Intara ya Kagera mu Gihugu cya Tanzaniya, Hon. Fatuma Abubakar Mwasa, yavuze ko bagiye kugabanya inzego zose zidakenewe mu mitangiye ya serivisi, hagamijwe korohereza Abanyarwanda bakorerayo cyangwa bifuza gukorerayo ubucuruzi
Yagize ati “Abikorera ni moteri y’ubukungu bwa buri Gihugu. Abanya-Kagera twiteguye gukorana n’Abanyarwanda, hashize igihe abaturage ba Kagera n’Abanyarwanda bafitanye ubuvandimwe bushingiye ku kuba ari abaturanyi ndetse n’amateka. Turashaka gufatanya na bo mu buhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro ibibikomokaho, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubworozi bw’inzuki, mvuze ibyo bicye.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana yagaragarije aba bashyitsi amahirwe mu ishoramari ari muri iyi Ntara nko kuba ifite abaturage benshi, imijyi yunganira Kigali, Intara ihana imbibe n’ibihugu bya Uganda Tanzania n’Uburundi; Ibiyaga byinshi; Imishinga minini y’ubuhinzi n’ubworozi, Ubukerarugendo, amabuye y’agaciro,... abizeza ko ubuyobozi bw’Intara bwiteguye gufasha uwo ariwe wese wifuza kuhashora imari.
Itsinda ry’abayobozi bo mu Ntara ya Kagera muri Tanzania riri mu ruzinduko rw’iminsi ine (12-15 Nzeri 2023) aho ryasuye ibikorwa bitandukanye by’iterambere rinagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba hagamijwe kunoza ubuhahirane hagati y’impande zombi.