Nyagatare: Hatashywe ku mugaragaro icyiciro cya mbere cy’imishinga y’iterambere yatewe inkunga na Banki y’Isi mu mijyi yunganira Kigali
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gashyantare 2019, Minisitiri w'Ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete ari kumwe n'Umuyobozi wa Banki y'Isi mu #Rwanda, Yasser El-Gammar, Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Fred Mufulukye n'abandi bayobozi bakiriye banataha ku mugaragaro Icyiciro cya mbere cy'imishinga y'iterambere yatewe inkunga na Banki y'Isi mu mijyi itandatu yunganira umujyi wa Kigali.
Icyiciro cya mbere cy’Imishinga yakiriwe ku mugaragaro none irimo km 28.3 z'imihanda ya kaburimbo, km 13.3 za ruhurura ziyobora amazi mu mijyi 6 yunganira uwa #Kigali ariyo Nyagatare,Musanze,Rubavu,Muhanga,Huye na Rusizi. Ibikorwa by’iyi mishanga byatangiye mu kwezi kwa Nzeri 2017 kirangira mu kwezi kw’Ukwakira 2018
Umuhango wo gutaha iyi mishanga wabereye mu Mujyi wa Nyagatare nk’umwe mu Mijyi yunganira Kigari. Muri uyu Mujyi wa #Nyagatarewubatswemo km 3.908 z'imihanda ya kaburimbo na km 2.522 za ruhurura ziyobora amazi hamwe na km 5.11 za kaburimbo, km 3.7 z'inzira z'abanyamaguru na km 2.9 za ruhurura ziyobora amazi mu kagari k'Agatare mu Mujyi wa #Kigali.
Guverineri Mufulukye Fred yashimiye Leta y’uRwanda n’Abafatanyabikorwa mu iterambere nk Banki y’isi ku bikorwa nk’ibi byiza kandi binini byubatswe muri iyi Mijyi, avuga ko Imihanda ya Kabulimbo yubatswe mu mujyi wa Nyagatare yahinduye bigaragara isura y’uyu mujyi.
Yongeyeho ko kubaka ibikorwa nk’ibi mu Karere ka Nyagatare, Akarere kanini mu gihugu, gafite amahirwe mu ishoramari haba mu buhinzi, Ubworozi ubukerarugendo n’ibindi ndetse gahana imbibe n’ibihugu bibiri bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazubabizarushaho kwihutisha iterambere ryako n’Intara muri rusange.
Umuyobozi wa Banki y'Isi mu #Rwanda, Yasser El-Gammar yavuze ko Banki y'isi yishimira imikoranire myiza ifitanye n'uRwanda ndetse ko iyi mikoranire ikaba ikomeje gutuma hagerwa ku musaruro ushimishije. Yashimiye Leta y'Urwanda ndetse by'umwihariko n'Abaturage b'iyi mijyi yunganira Kigali ku bw'ibi bikorwa by'iterambere.
Minisitiri Amb. Gatete Claver yavuze ko kuba ibi bikorwa byarubatswe mu mijyi yose kandi icyarimwe ari Intambwe Igihugu giteye mu kwihutisha iterambere ry’iyi mijyi hagendewe ku bishushanyo mbonera byayo. Yabwiye Abayobozi ko kuba ibikorwa nk’ibi byaragejejwe muri iyi mijyi biyiha amahirwe kuba yakwakira abashoramari bisumbuyeho, abasaba gukomeza gukora Ubukangurambaga no korohereza abifuza gushora imari muri iyi mijyi.