Imirimo yo kubaka Stade ya Ngoma igeze ku kigereranyo cya 90%
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ugushyingo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, abayobozi b’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi bw’Akarere basuye Stade ya Ngoma mu rwego rwo kureba aho imirimo yo kuyubaka igeze.
iyi Stade ni imwe muri eshatu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yemereye abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba zirimo iya Bugesera, Nyagatare na Ngoma. Buri imwe ikaba izuzura itwaye hafi miliyoni icyenda z’amadolari ya Amerika.
Aba bayobozi babwiwe ko imirimo yo kuyirangiza igeze kuri 90% ndetse ngo uyu mwaka uzasiga imirimo irangiye ku kigero 100% kuko kuri ubu iri gusigwa amarange, hanatunganywa ubusitani.
Stade ya Ngoma yubatswe ku buso bungana na hegitari 4.5 ikaba yubakwa na CRBC ( China Road and Bridge Corporation) ikazajya yakira abantu 3500 bicaye neza. Iyi stade ifite ibindi bibuga birimo icya Tennis n’ikindi kizajya gikinirwamo imikino itatu itandukanye irimo Volleyball, Basketball na Handball.
Buri kibuga kizaba gifite amatara ku buryo cyanakinirwaho mu masaha y’ijoro bibaye ngombwa.