Imibiri 165 y’abatutsi bazije jenoside yakorewe abatutsi bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Kuri uyu wa mbere tariki ya 15/04/2019, Minisitiri w’Ubutabera Bwana Busingye Johnston ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside Bizimana Jean Damascene, Musenyeri Antoine Kambanda, archdioseci ya Kigali n’abandi bayobozi munzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Bugesera mu muhango wo gushyigura mu cyubahiro imibiri 165 y’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu muhango wabanjirijwe n'urugendo rwo Kwibuka rwaturutse ahitwa kuri arrete kugera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama. Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yavuse ko muri iyi mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yashyinguwe uyu munsi, myinshi yabonetse mu Murenge wa Nyamata mu Bitaro bya ADEPR naho indi 4 iboneka mu Murenge wa Ntarama.

Bwana Mutabazi yavuze ko Kwibuka bituma nk’ubuyobozi bongera gutekereza aho Akarere ka Bugesera, ubu kakaba gakataje mu iterambere, avuga ko aho abatutsi bari baraciriwe ubu ari Akarere karimo gushyirwamo ibikorwa by’iterambere nk’ikibuga mpuzamahanga cy’indege, Stade, Amashuri y’icyitegererezo, Kaminuza n’ibindi. Yasabye abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoisde itarashyingurwa kuyatanga maze bagashyingurwa mu cyubahiro, kuko bigaragara ko hakiri imibiri myinshi y’abatutsi itaraboneka. Liliane Murangwayire, warokokeye muri aka Gace, yavuzeko bari batuye mu Kagari ka Kanzenze umudugudu wa Karumuna, ariko ko kuva yavuka we n’umuryango we batigeze bagira amahoro kubera guhora batotezwa kubera ko ari abatutsi kugeza ubwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi benshi mubo mu muryango we bishwe. Kuri ubu Murangwayire arubatse afite umugabo n’abana bane ndetse ngo afite n’abandi bana b’imfubyi arera.

Gatali Egide yasabye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kujya bibuka amateka abatutsi bishwe muri Jenoside banyuzemo, ariko abasaba kujya bazirikana ku ndangagaciro zabarangaga, uko bakoraga, intumbero bari bafite maze bibahe imbaraga zo gukora nkabo. Yabasabye kandi kuzirikana ubutwari bw’Inkotanyi zarokoye abatutsi, bityo bikabafasha kugira ubutwari bwo guharanira icyiza, kwitanga kugirango uRwanda rukomeze gutera imbere kuko ubwo butwari aribwo buzatuma ihungabana riduherana abarokotse Jenoside, bugatuma bakomeza gutwaza gitwari.

Minisitiri Busingye yashimiye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 b’iNtarama ku buryo bategura neza gahunda nk’izi zo kwibuka kuko bituma abantu barushaho kumenya amateka ya Jenoside. Yagarutse ku kuba uru rwibutso rwubatse mu yari Liliziya, ibi bigaragaza icyizere Abatutsi bagiriraga amadini n'amatorero bagahungira mu nsengero ngo babakize ariko ntibyakorwa. yavuze ko kuri ubu insengero 81 zahindutse Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasabye abagifite ingengabitekerezo kwishakamo imbaraga zo kugirango bayireke kuko abayifite batazihanganirwa.

Back