Imibiri 154 yabonetse muri Mwogo, Nyamata, Musenyi na Mayange yashyinguwe mu cyubahiro i Ntarama

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, imibiri 154 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, iherutse kuboneka mu mirenge itandukanye, yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2026.

Iyo mibiri yashyinguwe irimo igera kuri 148 yabonetse mu Murenge wa Mwogo, indi iboneka mu mirenge ya Mayange, Musenyi na Nyamata.

Mukandeze Angelique wari uhagarariye imiryango yashyinguye mu cyubahiro ababo, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwabafashije kubona iyo mibiri no kuyishyingura mu cyubahiro.

Yasabye kandi abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuyatanga, ati: “Dufite ubuyobozi bwiza, natwe ubu turishimye kuko tubonye imibiri y’abacu yabonetse. Ndasaba abafite amakuru y’aho abacu babashyize bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro, amakuru arahari ariko ntibabasha kuyatanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yacuze ko kubona imibiri nyuma y’imyaka 32, ari icyuho cyo kudatanga amakuru kubera guhisha ibimenyetso.

Ati: “Kuba tukibona imibiri nyuma y’imyaka 32 ijugunywe, si ikimenyetso gusa cyerekana ubukana Jenoside yakoranywe, n’igihamya cyo gushaka kuyihakana no guhisha ibimenyetso, ariko igiteye impugenge kurushaho ni icyuho cyo kudatanga amakuru adufasha kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.”

Meya Mutabazi kandi yihanganishije abafite ababo barashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Ntarama.

Ati: “Ndihanganisha rero abagize ababo babona kuko nubwo ari amahirwe kugira uwawe ubona aho yajugunywe ariko nanone byongera kubatoneka.”

Yibukije kandi imbaga yari iteraniye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ko rufite umwihariko mubi. Ati: “Uru rwibutso rufite umwihariko mubi wo kwica impinja nabi zikubiswe ku nkuta.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rwashyinguwemo imibiri yabonetse, rusanzwe ruruhukiyemo abarenga 5,000.

Back