Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) rirashimirwa uruhare bagira mu iterambere ry'Uturere

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, , Ubuyobozi bw'Intara,Ubuyobozi bw’Uturere, Abanyamabanga Nshinwabikorwa b;Imirenge abahagarariye amadini n’amatorero, Urugaga rw’abikorera ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2019 muri EPIC Hotel mu Karere ka Nyagatare haganirwa ku bikorwa byagezweho ndetse ‘ibiteganyijwe mu mwaka wa 2019/2020 bigizwemo uruhare n’urwego rw'Abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Uturere (JADF).

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imitangire ya serivisi, Imiyoborere myiza n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere(JADF) muri RGB , Madamu Kazaire Judith yavuze ko JADF yagize uruhare mu iterambere ry'Uturere, aho mu mwaka wa 2018-2019, JADF yakoze ibikorwa bifite agaciro ka Miliyari 34 zisaga. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, uru rwego ngo rwagize uruhare mu bikorwa bitandukanye nko kubakira amacumbi ku batishoboye, kugira uruhare mu bikorwa byo kuhira imyaka, kubaka amavuriro y’ibanze, kubaka amarerero n’ibindi.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe imitangire ya Serivisi, Imiyoborere myiza n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere(JADF) muri RGB , Madamu Kazaire Judith kandi yavuze ko ibikorwa bya JADF mu mwaka wa 2019/20 mu Ntara y’Iburasirazuba bifite ingengo y'imari isaga Miliyari 41.

N’ubwo uru rwego rushimwa ku bikorwa rumaze kugeraho,haracyari zimwe mu mbogamizi zitandukanye nko guhuza ibikorwa bya JADF n’iby’Uturere usanga bitarakorwa neza, kuba imiryango myinshi ikorera mu Turere tumwe na tumwe ugasanga hari tumwe mu Turere tugifite abafatanyabikora bake n’ibindi

Guverineri Mufulukye Fred yashimiye abafatanyabikorwa, uruhare bagira mu iterambere ry'iyi Ntara, asaba ko ahakigaragara intege nke hakosorwa ndetse imikorere n'imikoranire y'inzego z'ibanze n'abafatanyabikorwa (JADF) ikanozwa kugirango iterambere rikomeze kwihuta.

“Hari aho tuva hari aho tugeze ariko ukurikije abafatanyabikorwa beza benshi dufite kandi bafite ubushobozi, dufatanyije twakora byinshi byiza. Twegere abo bafatanyabikorwa tubagaragarize ibibazo dufite kugirango tubasabe mu kudufasha kubishakira ibisubizo”. Guverineri Mufulukye

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere, Dr. Usta Kayitesi yavuze ko iyi nama nyunguranabitekerezo y’abafatanyabikorwa igamijwe kuganira no gufata ingamba ziganisha ku iterambere ry'Igihugu n'ubuzima bw’umuturage, kwita ku gutanga serivisi nziza nk'uko Igihugu cyabyiyemeje.

Ati "Inzego z'Ubuyobozi ndetse n'Abafatanyabikorwa, twese tugomba gushyira hamwe, tugaharanira kubazanya ibyo dukora, tugakorera mu mucyo ndetse tugakoresha neza umutungo dufite kugirango ushobore guhindura ubuzima bw’abanyarwanda"

Back