“Icyumweru cy'Abunzi ni umwanya wo kubabwira ko tubashyigikiye, ko duha agaciro ibikorwa byabo”-Minisitiri Busingye

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku bikorwa by'abunzi wabaye ku wa Kabiri tariki ya 26 Ugushyingo 2019 mu Kagaru k’Umubuga, Umurenge wa Ruramira, Akarere ka Kayonza, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Busingye Johnson, yavuze ko urwego rw’Abunzi rwashyizweho mu rwego rwo kwikemurira ibibazo kuko igihe cyose abanyarwada bishatsemo ibisubizo, bubatse Igihugu cyabo, ariko kandi igihe cyose babinaniwe, igihugu cyagize Ibibazo,

Iki cyumweru  Cyateguwe na Minisiteri y'ubutabera ku bufatanye n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, ku nsanganyamatsiko igira iti:"Dushyigikire uburyo bwo gukemura amakimbirane mu mahoro twubake u Rwanda twifuza". Ni mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage gukemura amakimbirane mu bwumvikane binyuze mu bunzi ndetse hanagamijwe kubarinda gutakaza igihe kinini n'ibindi basiragira mu nkiko. Cyateguwe kandi hagamijwe gukomeza kuzirikana umusanzu ukomeye wa komite z'Abunzi mu mibanire y'abanyarwanda.

Minisitiri Busingye yavuze ko Imyaka 14 ishize abanyarwanda bafashe umugambi wo kugarura indangagaciro abakoroni bari baradutwaye, izo ndangagaciro nyinshi zari zirimo kwikemurira ibibazo mu bwumvikane, ari nako Gacaca yavutse ikemura ibibazo n' Abunzi bakurikiraho.

Yagize ati: "Uyu munsi rero tuba twaje kureba niba umusingi wacu wo kwishakamo ibisubizo ukiri umusingi ukomeye". Icyumweru cy'Abunzi ni umwanya wo kubwira Abunzi ko tubashyigikiye, ko duha agaciro ibikorwa byabo”.

Perezida w'Abunzi mu Murenge wa Ruramira, Nteziryayo Emmanuel yashimiye Leta y'uRwanda ibafasha mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo, ikaba yarabashyiriyeho urwego rwa MAJ, rubafasha kubaha ibikoresho n'amahugurwa muri rusange.

Nteziryayo Emmanuel, ukuriye #Abunzi muri Ruramira yavuze ko kuva mu 2014 kugeza ubu, Abunzi bo mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza bakemuye imanza 1,151.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yashimiye Abunzi ku kazi keza bakoze kandi bakomeje gukora, ababwira ko umurimo bakora uhabwa agaciro ukwiye. Yasabye abaturage gukomera ku ndangagaciro y'Ubunyangamugayo, kuko igitera manza ari uko, abaturage baba batakaje iyi ndangagaciro.

Ambasaderi w'Umuryango w'Ibihugu by'Uburayi mu Rwanda Nicola Bellomo, yashimiye Abunzi ku ruhare bagira mu gukemura amakimbirane mu baturage. Yanashimite kandi abaturage muri rusange uburyo bafasha Abunzi mu kugaragaza ukuri, hagamijwe gukemura imanza.

Muri uyu muhango, Abunzi bagenewe icyemezo cy'ishimwe kubera ubwitange n'ubunyangamugayo bakorana akazi kabo, banahabwa telefone zo kubafasha mu kazi. Iki cyumweru cyahereye tariki ya 25 kikazageza ku ya 30 Ugushyingo 2019, kizarangwa no gukemura ibibazo bitararangira. Abaturage kandi bazakangurirwa gukemura amakimbirane babinyujije mu bunzi kuko biganisha ku gukomeza kubaka ubumwe n'iterambere ry'abanyarwanda.

Back