Iburasirazuba- Hatangiye icyumweru cy'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango

Guhera kuri iyi tariki ya 19 Nzeri 2022, mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe icyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango kizibanda ku gusesengura ibibazo bibangamiye abagize umuryango maze bigashakirwa umuti kuko bidindiza iterambere ry‘abagize umuryango n’igihugu muri rusange.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire assumpta watangije ubu bukangurambaga ku mugaragaro mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe, yasabye abaturage kumva neza igisobanuro cy’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, asaba abakiryumva nk’aho ari ugutsikamira bamwe guhinduka kuko byabafasha kubaka umuryango uhamye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assumpta, yavuze ko ubundi uburinganire n’ubwuzuzanye ari ugutanga amahirwe angana n’uburenganzira bungana ku bitsina byombi.

“Iyo tuvuga ihame ry’uburinganire abantu kenshi bumva ibitari byo, bumva guhangana, bumva ngo umugore yazanye amategeko ye mu rugo, bumva ngo umugabo ntakigira ijambo bumva amakimbirane bumva ibitari byo, iyo tuvuga uburinganire ni ukugira ngo buri wese agire amahirwe amwe ashobora gutuma akorera umuryango we nta kimutega.” Madamu Ingabire Assumpta

Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “ Kwimakaza Ihame ry’uburinganire, imbarutso y’imiyoberere myiza n’iterambere rirambye.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel K. Gasana yavuze ko muri iki cyumweru cyahariwe uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umuryango kizasesengura ibibazo biri mu miryango kugira ngo bishakirwe umuti urambye.

“Hamaze kuboneka ibintu byinshi bitameze neza reka rero tujye mu muryango turebe aho bipfira ni hehe ko mu muryango hari abayobozi, ko hari abarezi, ko hari inzego z'umutekano, ko hari abafatanyabikorwa birapfira hehe? twisuzume twese  dutizanye imbaraga twubake umuryango”. Guverineri CG Gasana

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire Rose Rwabuhihi yagarutse mpamvu y’iri hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, avuga ko ari ikintu kitagomba kuvogerwa, gukorwa mu mafuti no kurengwaho kuko ariko Igihugu cyahisemo kandi ko biri mu itegekonshinga rya Repubulika abanyarwanda bitoreye, yongeraho ko ihame ry’uburinganire ari amahirwe amwe kuri bose.”

Ibikorwa biteganyijwe byabimburiwe no gusezeranya imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko ikaba yasezeranyijwe mu turere twose.

Biteganyijwe ko muri iki Cyumweru cy’uburinganire n’ubwuzuzanye hazakorwa ibindi bikorwa birimo kwandika abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere, ibiganiro ku bo mu nzego z’ibanze, ibiganiro n’abangavu babyaye imburagihe ndetse n’ababyeyi babo hagamijwe kubagarurira icyizere.

Back