Iburasirazuba- Hatangijwe ubukangurambaga bwiswe Terimbere Mworozi, bugamije kongera umusaruro w’ubworozi mu bwinshi no mu bwiza
Kuva ku wa mbere tariki ya 09 Mutarama 2023, mu Turere twose tugize Intara y'Iburasirazuba hatangijwe ubukangurambaga ku bworozi bwiswe Terimbere Mworozi, bugamije guteza imbere ubworozi butanga umusaruro mwinshi kandi mwiza no guhaza isoko.
Ubu bukangurambaga bwateguwe n'Intara y'Iburasirazuba ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi n'izindi nzego za Leta, iz'abikorera n’abafatanyabikorwa mu bworozi.
Guverineri CG Emmanuel Gasana ari kumwe n'abagize inama y'Umutekano itaguye y'Intara, abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, n'aborozi bo muri aka Karere mu gutangiza ubu bukangurambaga.
Aborozi n'abayobozi babanje gusura ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu rwuri rw'umuturage worora kinyamwuga, ndetse abakozi b'ikigo RAB banasobanurira aborozi, serivisi zihabwa zihabwa aborozi haba mu kubona imbuto y'ubwatsi, imiti y'amatungo, intanga z'amatungo,....
Guverineri, CG Emmanuel Gasana yabwiye aborozi ko Perezida wa Repubulika yabahaye inzuri, atanga n'umurongo wo kororamo kugirango Igihugu cyihaze mu bikomoka ku bworozi; nabo bafite umuhigo wo korora kijyambere hakaboneka umusaruro mwinshi kandi mwiza bagahaza isoko.
Yasabye aborozi kuva mu bworozi bwa gakondo bakajya mu bworozi bwa kijyambere, kunoza imikorere y'amakoperative y'aborozi, gutera ubwatsi, kwifashisha ibisigazwa by'ibishyimbo, ibya soya,ibigori,..byunganira ubwatsi mu kugaburira amatungo, imiti y'amatungo,...
Muri bukangurambaga hazanahembwa bamwe mu borozi ntangarugero, hanakorwe igitaramo cy'aborozi.
