Iburasirazuba- Hatangijwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara
Kuva kuri uyu wa 09 Nzeri 2025, mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe ubukangurambaga bw’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire (GAD), ubu bukangurambaga burimo gukorwa mu turere twose tugize intara.
Kuri uyu wa 09 Nzeri mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza niho hatangirijwe ku rwego rw’Intara, ubu bukangurambaga buzibanda kuri bimwe mu bibazo bibangamiye ihame ry’uburinganire.
MUHAZIYACU iragufasha kumenya ibikorwa bizibandwaho muri ubu bukangurambaga, ibi birimo gusezeranya imiryango ibana itarasezeranye imbere y’amategeko, nk’urugero aha mu Karere ka Kayonza ku ikubitiro hasezeranyijwe ku bushake imiryango 180 yabanaga mu buryo butemewe n’mategeko.
Hazatangwa ubujyanama ku miryango ibana mu makimbirane, aha naho hari imiryango yigishijwe ikava mu makimbirane izafatanya n’abafatanyabikorwa b’uturere bafasha indi miryango ikiri mu makimbirane.
Hazandikwa abana no gutanga izindi serivisi z’irangamimerere, nyuma yo kubona ko hari imwe mu miryango itandikisha abana babo, aha kandi hazandukurwa n’abapfuye.
Harimo kandi ibiganiro bizahuza abayobozi n’abakozi b’Uturere n’imirenge ku ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa mu kazi, hari kandi ibindi biganiro bizakorwa ku byiciro bitandukanye ku itegeko rigenga umuryango, itegeko rirengera umwana, ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye n’uruhare rwa buri wese mu kuyashyira mu bikorwa.
Muri ubu bukangurambaga kandi hazakorwa ibiganiro n’abangavu bahohotewe bakabyara imburagihe no kubaha serivisi zitandukanye, hazakorwa kandi ibiganiro n’ababyeyi ku nshingano zabo zo kwita ku mwana, kumurengera no kumurinda.
Ibi biganiro bigomba no kugera mu itangazamakuru mu rwego rwo kubisakaza ku bantu benshi, kwegereza abahohotewe serivisi zitangwa na Isange One Stop Center no gukemura ibindi bibazo bibangamiye iterambere ry’umuryango.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yashimiye miryango yasezeranye uyu munsi ndetse n’izasezerana muri iki gihe hirya no hino muri iyi Ntara, ayisaba kuzirakana ko Ihame ry’uburinganire, ari inkingi y’imiyoborere myiza ihereye mu rugo.Bityo ko nta muryango wumvikana wasanga ubayeho mu bukene.
Guverineri yanasabye abaturage kuzitabira iyi gahunda uko yateguwe aho batuye, yakomeje agira ati: “Abana bamaze kugera mu gihe cy’inshuke bagakurikiranwa bagashyirwa mu marerero, abakuze bakajya mu ishuri, bagakurikiranwa mu myigire yabo.” Yasabye abaturage kwandukuza abapfuye nk’imwe mu nzira yo kwirinda amakimbirane akomoka ku mitungo.
Umugenzuzi mukuru w’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu (GMO), Umutoni Gatsinzi Nadine yashimye ubuyobozi bw’Intara n’abafatanyabikorwa babo kuri ubu bukangurambaga buhoraho bakora.
“Turashima Intara y’Iburasirazuba kuba itegura ibikorwa bigamije kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’uko tubisabwa n’itegeko nshinga.” Madamu Umutoni Nadine
Ubu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara buzarangira tariki 19 Nzeri 2025, bukaba bukorwa Kabiri mu mwaka.