Iburasirazuba- Hamaze gusarurwa Toni zisaga 261 z’ibigori byahinzwe u gihembwe cy’ihinga cya 2025A

Hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba mu gihembwe cy’ihinga cya 2025A n’ubwo cyahuye n’izuba ariko, henshi abaturage barejeje kugeza uyu munsi ku bigori hamaze gusarurwa toni zisaga ibihumbi 262, isarura rikaba rigeze kuri 86.8%.

Abaturage kwita ku musaruro w’ibigori, haba mu gusarura, kubisharika kugirango byume neza kugeza imbuto ijyanwa ku isoko 

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba burasaba abahinzi kwirinda kugurisha umusaruro wabo ku bamamyi, ahubwo bakitonda bakazagurisha ku baguzi bemewe na Leta hakurikijwe igiciro fatizo kizatangazwa na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Abahinzi kandi bagirwa inama yo gufata neza umusaruro, kuwanika neza no kuwumisha neza bakoresheje ubwanikiro bwubatswe hirya no hino, imishini zabigenewe zumusha umusaruro, ubwanikiro bo ubwabo bashobora kwiyubakira no kugura za shitingi zo kwanikaho no gutwikiriza bibaye ngombwa; kugira ngo birinde ibihombo byaterwa n’uwakwangirikira mu isarura.

Back