Iburasirazuba: Aborozi biyemeje kuvugurura ubworozi hagamijwe kongera umukamo no guhaza isoko.
Aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje kuzibukira ubworozi bwa gakondo bakorora inka zitanga umukamo nyuma yo kwegerezwa ibikorwaremezo no guhabwa isoko ry’umukamo wabo.
Ibi babigaragaje ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Mutarama 2023, ubwo mu Karere ka Kayonza haberaga igitaramo cy’imihigo y’aborozi cyasozaga icyumweru cyahariwe ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba cyiswe ‘Terimbere mworozi” bugamije guteza imbere ubworozi by’umwihariko hongerwa umusaruro w’amata mu bwishingizi no mu bwiza.

Intara y’Iburasirazuba kuri ubu igiye kuzuramo uruganda rw’amata y’ifu ruri kubakwa mu Karere ka Nyagatare, aho ruzajya rwakira litiro ibihumbi 500 ku munsi, ni amata menshi ku buryo bisaba imbaraga kugira ngo azaboneke dore ko kuri ubu haboneka litiro ibihumbi 133.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye aborozi ko kuri ubu ubworozi butakireberwa mu kugira inka nyinshi ahubwo bureberwa mu musaruro zitanga asaba aborozi kongera imbaraga mu korora inka zitanga umukamo.
Ati “Ubu dukeneye amata litiro ibihumbi 500 ndamutse rero mfite inka 50 zikamwa nibura litiro 10 ku munsi y’amata nahita nyabona kandi iyi ntara ifite inka zirenga ibihumbi 500 ubwo nibura 1/10 ni zo nka zikenewe gukamwa ya mata. Igihari rero ni uko aborozi bahindura imyumvire bakagaburira neza inka zabo kandi bakanazigaburira neza.”
Minisitiri Musabyimana yabwiye aborozi ko kandi badakwiriye gukora ubworozi buteye imbere biringiye abashinzwe kuvura amatungo ku mirenge abasaba kujya banatanga akazi ku bandi babyize babizi bakabareberera ubworozi bwabo umunsi ku munsi.

Sebudandi Stephen wororera mu Karere ka Kayonza yavuze ko kuri ubu aborozi bishimiwe kwegerwa n’abayobozi bakabaha amakuru kuburyo ngo biyemeje guhindura imyumvire n’imivungire y’inzuri zabo kuko ngo babonye ko ubworozi bugiye kubabyarira amafaranga.
Ati “Twagaragarije uburyo bunyuranye bwo kutwunganira ku buryo twakora ishoramari mu bworozi yaba mu kubaka ibikorwaremezo n’ibindi. Ubu rero tugiye kujya mu ngamba twabonye isoko rigari, tugiye kongera imbaraga kuburyo nibura umukamo twabonaga buri wese yawukuba gatatu kandi bizashoboka kuko turashyigikiwe.”
Mutesi Donatha we yavuze ko ubworozi ari umwuga mwiza wanaguteza imbere mu gihe ubukoze neza, yavuze ko ubwo Leta yiyemeje kubafasha mu kubegereza ibikorwaremezo n’isoko ngo bagiye kurushaho kongeramo imbaraga mu kuzamura umukamo.
Umusaruro wavuye mu bukangurambaga bwakozwe mu cyumweru kimwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, yagaragaje ko muri iki cyumweru hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura umukamo no gufasha aborozi muri rusange birimo gukingira indwara, gutanga imiti , gufuhera n’ibindi.
Ati “Twateye ubwatsi bw’amatungo kuri hegitari 135, hafashwe ubwishingizi bw’inka 543, hakingiwe inka 13.433, igifuruto inka 7478, ubuganga bw’amatungo 5447, ikibagarira inka 508.”
Yakomeje avuga ko hatanzwe inka muri gahunda ya girinka 27 hatangwa ibiganiro byinshi bikangurira borozi kuvugurura ubworozi n’ibindi byinshi bitandukanye bigamije guteza imbere ubworozi.
Dr Nyirahabimana yakomeje avuga ko kandi hari aborozi bo mu turere dutandukanye bagiye gusura Akarere ka Gicumbi kugira ngo bigire ku borozi baho uko bororera mu kiraro bakanabona umukamo mwinshi, habayeho inama z’aborozi n’ubukangurambaga mu nteko z’abaturage.
Mu mbogamizi zagaragajwe harimo kuba aborozi batari bitabira gahunda yo gutera ubwatsi bwinshi kandi bwiza mu nzuri, hari ngo abagaragaje ko kubona imbuto bikiri ikibazo ariko Leta ikaba yabemereye kubafasha, hanagaragajwe ko aborozi benshi batari bitabira gukoreshwa ibisigazwa by’ibihingwa byunganire imirire y’inka kandi bizamura umukamo.
Hanagaragajwe ko aborozi bagifite ubushobozi buke mu kugura imashini zifashishwa mu gutunganya ibiryo by’amatungo, kubura inka nziza zitanga umukamo, kutabona mu buryo bworoshye intanga no kutabona hafi abavuzi b’amatungo.
Kuri ubu mu Ntara y’Iburasirazuba habarizwa inka ibihumbi 514 zibarizwa mu nzuri ibihumbi, hari koperative z’ubworozi 41, umukamo uboneka ku munsi kuri ubu ni litiro ibihumbi 133 mu gihe cy’imvura mu gihe mu mpeshyi ugabanuka ukagera kuri litiro 44 ku munsi.