Iburasirazuba: Abayobozi b’imidugudu barahabwa amahugurwa azabafasha kugira Imidugudu y'icyitegererezo
Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gashyantare 2025, mu Ntara y’Iburasirazuba hatangiye amahugurwa agenewe Abayobozi b’imidugudu yatoranyijwe hagamijwe kubongerera ubumenyi buzabafasha kugira imidugudu itagira icyaha, iyobowe neza, aho abaturage bumva kandi bagashyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije imibereho myiza, n’iterambere ryabo.
Guverineri w'Intara y’Iburasirazuba, Bwana Rubingisa Pudence yaveze ko iyi gahunda yatekerejwe nyuma yo kubona ko hari imidugudu y’Intangarugero igaragara hirya no hino mu Ntara (urugero nk’umudugudu wa Gakoma mu Murenge wa Karangazi Nyagatare n’ahandi), aho usanga abayituye baza imbere mu kwiteza imbere no muri gahunda za Leta zitandukanye, bikaba urugero ko n’ahandi byashoboka.
Ubwo yasozaga amahugurwa y’abayobozi b’Imidugudu 70 yatoranyijwe yo mu Karere ka Bugesera kuwa Kane tariki ya 27 Gashyantare 2025, Guverineri Rubingisa yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kugira Umudugudu w'icyitegererezo, utekanye &uteye imbere, abibutsa ko kubigeraho bisaba kwegera abaturage, kubakemurira ibibazo, umutekano no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta mu kwihutisha iterambere n’imibereho myiza.
Abitabiriye aya mahugurwa bahawe ibiganiro bitandukanye birimo; ikiganiro ku mudugudu w’icyitegererezo mu miyoborere mpinduramatwara kandi utarangwamo icyaha, Uruhare rw’Umudugudu mu gushyira mu bikorwa Gahunda y' Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) 2024-2029, Ikiganiro ku mucungire y’umutekano, kurwanya no gukumira ibyaha mu Mudugudu n’ibindi.
Mu Ntara y’Iburasirazuba yose, hatoranyijwe umudugudu 503 y'icyitegererezo (Umudugudu 1 muri buri kagari), ikazakurikiranwa by’umwihariko buri mezi (6), kugira ngo ibe intangarugero mu guhindura imibereho y’umuturage abigizemo uruhare.