Iburasirazuba: Abayobozi basabwe gukemura ibibazo byugarije abaturage

Mu mwiherero wahuje abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba wabereye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza kuwa 21-22 Nzeri 2025, abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba barebeye hamwe ibibazo bibangamiye iterambere ry’abaturage n’ingamba zo kubikemura hagamijwe kwihutisha iterambere no guhindura imibereho y’umuturage.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abayobozi bitabiriye uyu mwiherero kwita ku bibazo bibangamije umuryango no gukurikirana imishinga y’iterambere iri gukorwa hirya no hino muri iyi Ntara.

Uyu mwiherero wabereye wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage ku isonga: Inshingano n’indangagaciro z’umuyobozi.”, wahuje bayobozi ku rwego rw’Intara, abagize komite nyobozi z’uturere, ba Perezida b’Inama Njyanama z’uturere, abahagarariye ibigo bya Leta bikorera muri iyi Ntara n’abandi.

Ati “Ibibazo by’umuryango bituraje ishinga muri iyi minsi, haba imiryango ifite amakimbirane, imiryango ifite abana batari ku ishuri n’ibindi ariko twiyemeje gukomeza kubikurikirana kugirango birangire.

“Nubwo yaba ari umwe twebwe biraduhangayikisha kuko aba ari aho atagomba kuba ari. Dufite abana b’abakobwa baba baratewe inda, aho kubafasha biba bidahagije mu gihe abazibateye baba batakurikiranwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko muri uyu mwiherero bigiyemo byinshi bizabafasha mu gushyira umuturage ku isonga, binyuze mu dushya buri muyobozi w’Akarere yamurikiye bagenzi be bakatwigiraho.

Ati “Aho twabonye hari ibibazo twiyemeje ko tugiye kubikemura dukoresheje inzego zose, kuva ku muyobozi w’akarere kugera ku Isibo. Twahakuye umukoro ukomeye w’uko tugomba gukorana twese.”

Muri uyu mwiherer, Guverineri yasabye abayobozi kandi gukomeza gukora cyane no guhanga udushya tugamije gukemura ibibazo bihari; kubaka ubushobozi bw’abakozi; gukora nk’ikipe mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta; guha abaturage serivisi nziza; no gukoresha ikoranabuhanga mu gukusasanya amakuru n’ibipimo ngenderwaho.

Back