Iburasirazuba- Abaturage bazindutse bajya kwitorera abayobozi

Hirya no hino mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Nyakanga 2024, abayobozi n’abaturage barimo abakuze, abafite ubumuga, ababyeyi bahetse abana n’abandi bafite intege nke bahawe umwanya ngo batore mbere mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.

Ni amatora yabereye kuri site z’itora 621 n’ibyumba by’amatora bigera kuri 4,148 byari byateguwe mu buryo bwihariye kandi mu buryo butandukanye, aho abaturage bishimiye kwihitiramo abayobozi bababereye. Muri aya masite harimo n’izashyizwe mu bitaro mu rwego rwo korohereza abarwayi n’abarwaza ndetse n'abaganga gutora.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, watoreye kuri site y’itora ya Lycee Islamique Rwamagana iherereye mu kagari ka Cyanya, Umurenge  wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, yashimye ubwitabire bw’abaturage bazindukiye ku biro by’itora kandi ari benshi, kugira ngo batore nk’uko bamaze igihe bashishikarizwa kuzitabira amatora.

Ati: “ndabaza kubashimira ko amatora bayiteguye koko, urebye gutunganya ibiro by’itora, kuhagirira amasuku, kwibutsa abaturage ubwabo; ndavuga ababishinzwe kugira ngo bazinduke kandi bazindutse, baje gutora ari benshi … biragaragara ko bamaze igihe bayitegura kandi bashaka kwihitiramo abayobozi nkuko bamaze igihe babivuga.”

Hari site zari zateguye ibiribwa n’ibinyobwa byo guha umuturage amaze gutora cyane cyane abageze mu zabukuru kugira ngo bamurinde inzara n’inyota. Ibyo byarimo ubunyobwa bwo guhekenya, amata ndetse n’ibindi bitandukanye.

Back