Iburasirazuba- Abasora bujuje neza inshingano zabo bashimiwe
Abasora bujuje neza inshingano zabo mu Ntara y’Iburasirazuba mu mwaka wa 2023/24 bashimiwe umuhate wabo, basabwa kurushaho kwimakaza EBM.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Bugesera. Umuyobozi w’aka Karere, Mutabazi Richard, yashimye ko hatoranyijwe ko umunsi wo gushimira abasora mu Burasirazuba, ubera muri aka karere.
Mu mwaka wa 2023/24, mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta, mu Ntara y’Iburasirazuba hakusanyijwe miliyari 48.37 Frw ku ntego ya miliyari 56.54 Frw (85.5%) bingana n’izamuka rya 0.8%. Mu misoro yeguriwe inzego z’ibanze, iyi Ntara yakusanyije miliyari 14.0 Frw ku ntego ya miliyari 14.8 Frw (94.4 %).
Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko uyu munsi wo gushimira abasora ari uwo kwishimira ibyagezweho, kugaragaza ibyavuye mu misoro yakusanyijwe no kungurana ibitekerezo ku byakorwa mu kunoza ikusanywa ry’imisoro, kugira ngo igihugu kibashe kwihaza mu ngengo y’imari.
Mu byagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/24 harimo amategeko yavuguruwe, amateka ya minisitiri, n’amavugurura mu ikoranabuhanga, bigamije korohereza abasora.
Agaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka “EBM Yanjye, Umusanzu Wanjye”, Komiseri Mukuru yavuze ko yatoranyijwe kuko byagaragaye ko buri mucuruzi yitabiriye gutanga izi fagitire n’abaguzi bakitabira kuzisaba, hari byinshi igihugu cyageraho.
Yakomeje ati “Uyu mwaka twahisemo ko twibanda ku nsanganyamatsiko igira iti “EBM yanjye umusanzu wanjye”, kuko byagaragaye ko twese tubigize ibyacu, umucuruzi agatanga EBM, umuguzi nawe akayaka, hari byinshi twageraho.”
“Umusaruro EBM igenda itanga umwaka ku wundi ugenda uzamuka, kuko nko mu mwaka wa 2013/14 twakusanyije umusoro ku nyongeragaciro (TVA) miliyari hafi 250 zituruka uri TVA, mu 2023/2024 twageze muri miliyari 800 Frw. Iyo ugiye ku musoro ku nyungu naho ni uko. Tugize kwaka EBM no kuyitanga umuco, twagera kri byinshi ndetse tukarekera gutega amaboko kuri babandi badufasha, murabizi ko nabo ibihe bigera aho bikabakomererera.”
Yashimiye abikorera bitabiriye uyu munsi uburyo bitabira gutanga umusoro, abizeza ubufatanye mu gutuma barushaho kuzuza neza inshingano zabo, hagamijwe ko igihugu cyihaza mu bushobozi buturutse ku misoro.
Yanijeje ko ibibazo byaba byaba bihari bizakomeza kgenda bishakirwa umuti.
Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, yashimye RRA yabatumiye mu uganira no kwishimira ibyagezweho, ashishikariza abikorera bose kwimakaza EBM.
Yakomeje ati “Byagaragaye ko iyo utanze EBM neza aribwo twizera neza ko umusanzu twatanze ugera mu kigega cy’igihugu, iterambere ry’igihugu cyacu rikihuta, kandi twese nibyo twifuza, kugira ngo kirusheho gutera imbere, aho guteregeza akimuhana kuko kaza imvura ihise.”
Yasshimye abikorera bakataje mu iterambere, ubu bakaba ari abasora, aho kuba abasoreshwa.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abacuruzi gukoresha neza EBM n’abaguzi kujya bibuka gusaba izi nyemezabuguzi, cyane ko ubu hari n’ishimwe ribagarukira.
Yasabye kandi abaturage b’iyi ntara kwihutira kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa w’umwaka wa 2024 kuko ibipimo byamaze kugera muri sisiteme.
Yashimangiye ko Leta izakomeza gushyiraho gahunda zorohereza abasora, kugira ngo barusheho kubahiriza neza inshingano zabo.
Gushimira abasora bujuje neza inshingano zabo
Abasora bashimiwe batoranyijwe hagendewe ku bintu birimo kuba usora yarishyuye umusoro mwinshi kuruta abandi, kuba yarawishyuriye ku gihe, kuba atarakoze amakosa agahanwa, kuba akoresha EBM V2 no kuba nta birarane by’imisoro afite, yaba abifite akaba afite amasezerano y’uko yishyura.
Umuguzi wasabye fagitire nyinshi za EBM: MURWANASHYAKA PHOCAS/Kirehe.