Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Iburasirazuba- Abahinzi barasabwa kwitegura ku gihe igihembwe cy’ihinga cya 2027A

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026, mu Karere ka Rwamagana hateraniye inama yaguye y'ubuhinzi mu Ntara y'Iburasirazuba, abayiteraniyemo barebeye hamwe imyiteguro y'igihembwe cy'Ihinga cya 2027A no gufata ingamba zigamije kongera umusaruro bigendanye n'icyerekezo cy'Intara cyo kuba ikigega cy'Igihugu mu bikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

Iyi nama yayobowe na Guverineri w'Intara, Bwana Rubingisa Pudence afatanyije n'Umuyobozi Mukuru w'agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr. Florence Uwamahoro, yitabiriwe n'Abayobozi b'Uturere, Abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Turere, abayobozi b'inzego z'umutekano, abacuruzi b’Inyongeramusaruro n'abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi batandukanye.

Abahinzi basabwe kwitabira ubuhinzi budakomeretsa ubutaka (Conservation Agriculture) nka bumwe mu buryo bwagaragaye ko bufasha abahinzi kubungabunga ubuhehere bw’ubutaka, kurwanya isuri no kongera umusaruro mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu gihembwe cya mbere cy'ihinga cya 2027A, mu Ntara y'Iburasirazuba hazahingwa ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe kuri Hegitari zisaga ibihumbi 250.  Ubuhinzi bubungabunga ubutaka buzakorerwa ku buso bwa Hegitari zisaga 65.