Ibikorwa byo kwizihiza umunsi w’intwari byahuriranye no kwambika imidari abarinzi b’igihango
Mu birori byo kwizihiza umunsi w'Intwari byabaye kuri uyu wa 01/02/2019, Guverineri Mufulukye Fred ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba ACP Hatari Emmanuel, Umuyobozi w'Ingabo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana Col. Rugambwa Albert n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare umwe mu mirenge irimo abaturage babanye n’ingabo z’inkotanyi kuva mu mwaka wa 1993.
Abarinzi b’igihango bahawe imidari ni 4 yo ku rwego rw’akagari bashimiwe uburyo babanye abari batuye muri aka gace kahoze ari Komini Bwisige babanye n’ingabo za APR ndetse bakanagerageza gutabara abandi baturage bo mu bindi bice bihegereye nk'abo mu cyahoze ari Komini Muvumba, Ngarama na Murambi.
Nkurikiyingoma Raymond ni umwe mu barinzi b’igihango, yemeza ko bakoze uko bashoboye bagatabara bamwe mu batutsi babhigwaga bazira ko ari ibyitsi by’Inkotanyi yakomeje agita ati: Kuba umurinzi w’igihango ni ugukora ibintu bitunganiye u Rwanda bitungabniye abanyarwanda, ukaba ushaka gukorera u Rwanda mureke duharanire kuba intwari.
Yakomeje agira ati: ushaka ubutwari arabuharanira akagera ikirenge mu cy’intarwi zitangiye igihugu, bikagera n’ubwo zitanga amaraso yazo, u Rwanda rushaka abantu barukunda bakarwitangira, nka perezida wa repuburika Paul Kagame niwe ntore izirusha intambwe ni umuyobozi uhora aduhangayikiye ntasinzira, umurinzi ni igihango cyo kutazatatira umubano n’ubumwe bw’abanyarwanda, ni igihango tutagomba gutatira
Bimwe mu bikorwa by'aba barinzi b'ibihango harimo guhisha abitwaga ibyitso n'ibindi. Abo barinzi b’igihango ni Uzabakiriho Marie Dinah, Nkuriyingoma Raymond, Ziriyo Thomas na Sezigama Celestin
Col Rugambwa Albert yavuze ko aba baturage babanye n’ingabo z’Inkotanyi mu bihe bikomeye kandi babana nabo neza.
"Impamvu yatumye dufata intwaro yari ubumwe bw’abanyarwanda, aho abantu bagomba kuba bamwe, ubumwe bw’abanyarwanda bwaragarutse kandi tuzabukomeraho imyaka yose, kirazira gutatira igihango cy’ubumwe bw’abanyarwanda" Col. Rugambwa
Guverineri Mufulukye yasabye abaturage gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda, ati "impamvu turi aha ni ukugirango twizihize umunsi w’intwari dusubize amaso inyuma turebe I bikorwa by’intwari hanyuma natwe dukomeze kujya muri icyo cyerekezo cy’intwari twiyubakira igihugu cyacu, ndashimira abo bashimiye nk’abarinzi b’igihango n'abari nabo ni intwari, ibikorwa baba barakoze ni ibikorwa bifitiye abandi akamaro
Guverineri yasabye abaturage guharanira kuba intwariibabinyujije mu gukora ibikorwa by'iterambere n'ibigamije guhindura imibereho myiza y'abaturage bakora aho batuye. "Hari abitanze ngo Igihugu kigere aheza kiri namwe baturage birashoboka kuba intwari; mugire uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'Abaturage murwanya ibiyobyabwenge, Imirire mibi, Abana bajye mu ishuri, mwubake amashuri n'ibindi bikorwa by'iterambere mwunganire Leta binyuze mu miganda muzaba mukoze ibikorwa bigana inzira y'Ubutwari”. Guverineri Mufulukye
Akagari ka Gihengeri, Umurenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare ahijihirihwe Umunsi w'intwarihttps://www.facebook.com/hashtag/intwari2019?source=feed_text&epa=HASHTAG&__xts__%5B0%5D=68.ARDPLrMQwuqTVOrwiJAtgCDhzs0nTTxoNRAOqaiIlX9pvfANLQXGs77rxmBeBJzapZLGN_SW4TFoPdUu4d7dat7Mt3MTP31kOUILLOmmD7M6-6O8W5aABw_FOciPXEWLVt2n8-Z128ZJnHMF8nrWCfsYC9kyQ8GQiP0SGoFUk269vDUI0Rsf-UL7gUiy3tS2OiQ7x_wqD7u0iargF_n1yVWLBGZC8jDMwLZn6yyY0k7CgWhaVlcLDTL3GkACpaPDo_lFfmWDe7y8xKVflNZb2k6es-4pHd1kNbxH2sm8F_Nd8UYiH0GRDE52owXJ8liOPqsFC9403XzsQz1wsHsDQZjZiZJc&__tn__=%2ANK-R gaherereye hagati y'Imisozi yo ku Mirenge 3, Umurenge wa Bwesige mu Karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru, n’umurenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo
Abahatuye bavuga ko Aka gace mu gihe cy’intambara yo kubohora Igihugu kari karagizwe igice kitaberamo imirwano kazi nka (Zone Tempo) byatumye abaturage baho bakorana n’Inkotanyi cyane ndetse banarengera &banakiza bamwe muri bagenzi babo bahigwaga. #Intwari2019 #Heroesday2019