Ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze bigiye kujya bihabwa amafaranga y’imiti mbere

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rwatangaje ko rugiye gutangiza uburyo bwo guha amavuriro y’ibanze n’ibigo nderabuzima amafaranga azwi nka ‘Capitation’ bakajya bayakoresha mu kugura imiti n’ibindi nkenerwa bikazatuma nta muturage wongera kubura imiti kubera ko batishyuwe.

Mu nama yahuje Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, Ubuyobozi Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) Abayobozi b;Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza, Abayobozi b’Ibitaro ndetse n’abahagarariye Ibigo Nderabuzima bikorera mu Ntara y’Iburasirazuba,  Umuyobozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, Dr. Regis Hitimana avuga ko guhera mu kwezi kwa Kamena 2025, hari butangizwe uburyo bwo guha amavuriro y’ibanze n’ibigo Nderabuzima imiti mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi.

Ibi byanagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Gicurasi 2025 ubwo hatangizwaga uburyo bushya bwo kwishyura Mituweli hashingiwe ku makuru ari muri Sisiteme Imibereho yasimbuye ibyiciro by’Ubudehe.

Ubusanzwe Amavuriro y’ibanze, ibigo nderabuzima n’ibitaro hirya no hino mu gihugu bitanga serivise z’ubuvuzi bikazohereza ibyangombwa byose kuri RSSB kugira ngo yishyure ikiguzi cy’abakoresha ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Louise Kayonga, yavuze ko bagiye gutangiza uburyo bwo gutanga amafaranga azwi nka ‘Capitation’ aho aya mavuriro y’ibanze ndetse n’ibigo nderabuzima bizajya bihabwa amafaranga yo kugura imiti mbere, RSSB isigare igenzura uko yakoreshejwe.

Ati “Hari amavugurura mu buryo bwo kwishyura ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze ateganyijwe ku buryo bazajya babona amafaranga vuba cyane ibizwi nka Capitation, bibafashe mu kugura imiti n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buvuzi hakiri kare, iyo gahunda izatangirira mu Ntara y’Iburasirazuba mbere y’uko igezwa mu bindi bice.’’

Kayonga yavuze ko nibabona ubu buryo butanze umusaruro bizakomereza n’ahandi hose mu gihugu.

Ubu buryo bwo kwishyura amavuriro buzatangira tariki ya 1 Nyakanga 2025 ubwo umwaka wa 2025/2026 wa mituweli uzaba utangiye, bikazakorerwa mu mavuriro yose y’ibanze bakorana ndetse n’ibigo nderabuzima byose.

Back