Hibutswe abari abakozi ba Perefegitura na za Superefegitura byahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba bazize Jenosde yakorewe Abatitsi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13/04/2021 ku cyicaro cy'Intara habereye igikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo na za Superefegitura byahujwe bikaba Intara y'Iburasirazuba, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi n'abakozi b'Intara, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco Bamporiki Edouard, abagize inama y'umutekano itaguye y'Intara, abahagarariye imiryango y'abari abakozi bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 n'abandi.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco,Bamporiki Edouard yatanze ikiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Isano Muzi”,agaruka cyane ku mateka y’u #Rwanda agaragaza ko rutigeze ruvangura abana barwo ahubwo byazanywe n’abakoroni bishyirwa mu byangombwa.

Yasabye ababyeyi n'abayobozi gushyira ingufu mu kwigisha abakiri bato amateka, umuco,indangagaciro nyarwanda no kurera abana nk’abafitanye isano hagamijwe kubaka u #Rwanda rudasubira inyuma.

Bucyeye Ignatienne wavuze mu izina ry’Imiryango y’Abakoreraga Perefegitura na za Superefegitura byahujwe bukaba iyi Ntara, yavuze ko abacitse ku icuma bo muri iyi miryango bateye intambwe mu kwiyubaka, barenze ibikomera bitandukanye ubu bari mu nzira y'iterambere.

Yashimiye ubuyobozi bw'Intara y’Iburasirazuba bwabafashije hakubakwa urwibutso rwanditseho amazina y’abari abakozi ba Perefegitura na za Superefegitura byahujwe bikaba Intara y'Iburasirazuba bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, rashima kandi abandi  bantu batahigwaga bemeye kwitandukanya n’abicanyi bagahisha abahigwaga.

Guverineri CG Emmanuel K. Gasana yavuze ko Kwibuka iyi miryango yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi ari uguha agaciro aba bakozi bishwe, ko ari uguha agaciro abacu, ko kwibuka ari amateka yacu yaba amabi ndetse n'amateka meza yakozwe n’Inkotanyi zibohora Igihugu zigahagarika Jenoside yakorewe abatutsi, ko Kwibuka ari ugufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri yasabye Abacitse ku icumu gukomeza kwihangana kuko ari bantu basabwe ibintu bikomeye kandi bakabitanga birimo gutanga imbabazi no kwemera kwiyunga, ukaba ari umusanzu munini watanzwe n’abacitse ku icumu mu kubaka uru Rwanda

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basabwe kudaheranwa n’agahinda kuko bafite igihugu cy'u #Rwanda , Igihugu kitavangura gitanga amahirwe angana ku bantu bose, igihugu gifite politiki nziza y’iterambere, igihugu gifite ubutabera bwunga".

Kugeza ubu abantu 19 nibo bamaze kumenyekana bari abakozi ba Perefegitura na za Superefegitura byahujwe bika Intara y'Iburasirazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

#Kwibuka27

Back