Hibutswe abakozi bakoreraga Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y'Iburasirazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata 2025, hibutswe abakozi bakoreraga Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y'Iburasirazuba n’ab’Amakomine yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba giherereye mu Karere ka Rwamagana, cyitabiriwe na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Hon. Uwineza Beline, Abasenateri, Abadepite, Ubuyobozi bw’umuryango Ibuka, Inzego z’Umutekano, Abayobozi n'abakozi b'Intara n'ab’Akarere ka Rwamagana, Abayobozi b’Uturere tugize iyi Ntara, Abayobozi b’amadini n’amatorero, imiryango y'abakozi bazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 n'abaturage muri rusange.

Mu buhamya bwa Léonard Karemera wari umuvuzi w'amatungo muri Komine Gikoro ubu ni mu Karere ka Rwamagana yavuze ko habagaho itotezwa mu bayobozi kuko hari ubwo n’ubwo habagaho inama Abakozi b'Abatutsi bagahezwa. 

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Prudence Rubingisa yavuze ko iyi Ntara yari igizwe n’igice kinini cya Perefegitura ya Kibungo yari yaranaragijwe Col Pierre Celestin Rwagafirita, aje muri Auto Defense Civil iwabo, akaba yaragize uruhare runini mu iyicwa ry'abatutsi benshi bo muri iyi ntara barimo n’uwari Perefe wa Kibungo Ruzindana Godrey, aho muri iyi ntara hari inzibutso 36, zishyinguwemo imibiri y'abatutsi isaga ibihumbi 354.

Guverineri yashimiye Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside zibohora Igihugu, uyu munsi ziduha Imiyoborere myiza, ubu nk’Igihugu twahisemo kuba umwe, kureba kure, guteza imbere igihugu no kubazwa Inshingano.

Visi perezida wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu Hon. Muhongayire Christine, yavuze ko bibabaje kuba abari abayobozi bashinzwe kuyobora imbaga y’abanyarwanda aribo bagize uruhare mu kwica abo bakoreshaga ndetse n’abaturage bari bashinzwe kuyobora.Visi Perezida w'inteko Ishingamategeko Hon. Uwineza Beline yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ko ari ukugirango basubizwe agaciro bambuwe kandi ko ari inshingano ya buri munyarwa kuzirikana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’abari abayobozi babi, kandi ihagarikwa n’abana b’uRwanda Ingabo za RPA Inkotanyi. 

Yasabye Urubyiruko na buri munyarwanda wese mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kurwanya abashaka kugoreka amateka y’Igihugu cyacu no guhembera amacakubiri.

Abakozi bibukwa bakoreraga Perefegitura na Superefegitura zahujwe zikaba Intara y'Iburasirazuba bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ni 19, naho abakoreraga Amakomine yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ni 26.

Back